Ubuki bugira ibyiza byinshi ariko iyo butitondewe buteza ibibazo

Ubuki bwifitemo intungamubiri nyinshi, bugira ubushobozi bwo kurwanya za ‘bacteries’ , bukagira ibyitwa ‘antioxydants’ bituma umubiri w’umuntu ukora neza, bikamurinda gusaza imburagihe.

Ibyo byose bivugwa ku buki nk’uko bigaragara ku rubuga https://www.santemagazine.fr, bituma buvugwa ko bugira akamaro kanini ku buzima, ariko na none iyo umuntu akoresheje uburenze urugero, bimugiraho ingaruka, kuko nabwo bwigiramo isukari nyinshi nubwo yorohera umubiri kuyikoramo imbaraga.

Nubwo isukari yo mu buki ifatwa nk’umwimerere, ariko ngo ni isukari nk’izindi, bityo ngo ni ngombwa kubufata ku rugero ruringaniye. Kugira ngo umuntu abone ibyiza by’ubuki ku buryo buhagije, bimusaba kurya ubuki bwinshi, ariko ikibazo ngo ni uko ubuki bwigiramo za ‘calories’ nyinshi, kandi izo ‘calories’ zongera ibiro kandi uko kwiyongera kw’ibiro bijyana n’indwara zitandukanye za karande harimo indwara z’umutima na diyabete.

Ufashe garama 100 z’ubuki zizana ‘calories ’ zigera kuri 300 ( 300 kcal) mu mubiri, ibyiza ngo ni uko umuntu atagombye kurenza ‘calories’ 2,000 (2,000 kcal) ku munsi ku bagore, naho ku bagabo ngo ntibagombye kurenza ‘2,500 kcal, ku munsi.

Ubuki kandi bwigiramo za vitamine zitandukanye ndetse n’ubutare butandukanye bukenerwa mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Ubuki kandi buvura ibibazo bitandukanye byo mu mara ndetse bugakiza n’indwara zo mu buhumekero harimo inkorora n’izindi zifata muri iyo myanya.

Ku rubuga https://www.healthline.com, bavuga ko ubuki bumwe na bumwe, bwigiramo ibyitwa ‘antioxidants’ kimwe n’iziboneka mu mbuto n’imboga, izo ‘antioxidants’ zirinda utunyangingo tw’umubiri kwangirika.

Ikindi kandi ni uko hari ubuki bwemejwe n’abashakashatsi ko bwomora ibisebe, kuko butuma inyama zongera kumera aho umuntu yakomeretse, kandi bukarinda igisebe kujyamo za ‘microbes’.

Ubuki butanyujijwe mu nganda bwongera ubudahangarwa bw’umubiri, bukanarinda kanseri zimwe na zimwe, ariko ubwanyuze mu nganda ngo bugenda butakaza ubwo bushobozi.

Ubuki kandi ngo bufasha mu migendekere myiza y’igogora ry’ibiryo, bukarinda ibisebe bifata ku gifu kandi bworohereza abantu bakunda kubabara mu gatuza.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko atari byiza guha umwana ubuki ataruzuza umwaka. Ikindi kandi ngo hari abagubwa nabi n’ubuki, bakagira impiswi imara igihe gito, bakagira impatwe (constipation), bakaruka, n’ibindi. Umuntu ugize ikibazo nyuma y’uko yakoresheje ubuki ngo yagombye kwihutira kugera kwa muganga bakamufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ese umuntuyakorora inzukigute?

niyonzima yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

NDABASHIMIYE KUTUGEZAHO IBYIZA BY’UBUKI.

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ndabaza ese ubuki bushoborakugira igihekingana gute bobitse butabora?

Iragens yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Ibi bintu mwanditse ntibisobanutse. Mujye mabanza mwitonde mubisome mutarabisohora.

“Ufashe garama 100 z’ubuki zizana ‘calories ’ zigera kuri 300 ( 300 kcal) mu mubiri, ibyiza ngo ni uko umuntu atagombye kurenza ‘calories’ 2,000 (2,000 kcal) ku munsi ku bagore, naho ku bagabo ngo ntibagombye kurenza ‘2,500 kcal, ku munsi”

Ubu se calories 300 zingana na kilocalories 300(300 kcal), cyangwa calorie 1 (1 cal) ingana na calorie 1,000 (1 kcal) ?

Mparambo yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka