U Burusiya : Umugabo ahindura izina buri mwaka kugira akwepe inshingano z’urugo
Roman Korenev, umuyobozi wa serivisi y’abahuza (bailiffs) bashinzwe gukusanya indezo zo kwita ku bana mu gace ka Tyumen mu Burusiya, aherutse gutangaza rumwe mu manza zamutangaje cyane mu zo amaze kubona mu mwuga we.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya kitwa 72.RU. Uwo muyobozi yavuze ko umugabo wo muri ako gace akoreramo, ahinduranya amazina ye yose buri mwaka, yaba izina ry’umuryango, izina ryo mu idini ndetse n’irya Se , ibyo byose akabikora agamije kwiyoberanya kugira ngo hatagira umwishyuza indezo z’umwana we.
Iyo hashiraga umwaka ahinduye izina, uwo mugabo utaratangajwe amazina ye nyakuri, yongeraga gusubira ku izina rye rya mbere, undi mwaka wataha akongera akabihindura bityo bityo, akabikora mu rwego rwo kuyobya abashinzwe kwishyuza indezo, no gusiba umwenda w’ibyo yagombye guha umwana.
Ntabwo imyaka yamaze yihisha abo bashinzwe kwishyuza indezo, ariko amaherezo izo mbaraga ze zose ashyira mu guhunga inshingano zaje kuba impfabusa.
Korenev yagize ati: “ Uko ibintu bisigaye bimeze ubu, iyo umuntu ahinduye izina, ibiro by’irangamimerere bihita bitanga ayo makuru ku bashinzwe kwishyuza indezo, bityo ufite umwenda w’indezo atarishyura, ntibigishoboka kuwikuraho hakoreshejwe ubu buryo.”
Uretse guhindura amazina, uwo mugabo ngo yakoze n’ibindi bintu biteye ubwoba mu rwego rwo kwirinda ko yatanga indezo asabwa yo kwita ku mwana we, harimo nko kugaragaraza ko yapfuye, no guhimba ibisubizo bitari ukuri ku isuzuma ry’isano iri hagati y’abantu bagendewe ku kizamini cya (AND/ADN).
Gusa nyuma yo gutahurwa k’uwo mugabo ngo byaje kugaragara ko afite imitungo igizwe n’inzu ebyiri, bisaba ko imwe ikaba igomba gutezwa cyamunara (foreclosure), kugira ngo hishyurwe umwenda afitiye umwana.
Roman Korenev, yakomeje avuga ko muri ako gace ka Tyumen harimo abagabo bakora ibintu bidasanzwe mu rwego rwo guhunga inshingano zo gutanga indezo zo gufasha abana baba barabyaye, bagakoresha n’amayeri atamenyerewe harimo undi nawe ngo wigeze gutangaza ko atinya cyane gusohoka hanze y’inzu ye(agoraphobia) akabikora agamije kugira ngo abo babuza bashinzwe kwishyuza indezo batinjira iwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|