Tuzarya amacunga abaducunga barye imicanga – Ibaruwa y’urukundo y’aba bana ntisanzwe

Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.

Kugira ngo uwo mubyeyi amenye iby’ako kabaruwa, ngo yanyuze ku baturanyi asanga abana barimo guseka cyane maze ababajije icyo baseka bamwereka ka kabaruwa bari barimo gusomera mugenzi wabo.

Uwo mubyeyi ati: “Nasanze abana barimo guseka cyane, mbabaza ibyo barimo nuko banyereka akabaruwa uwo mwana yazanye ngo bamusomere kuko we atarabimenya neza…

Umubyeyi akomeza agira ati: “ Nahise ngira amatsiko mbaza uwo mwana uko ako kabaruwa kamugezeho ansubiza ko ari umwana bigana wakamuhaye batashye, ariko ngo yari ataramubwira ko amukunda imbona nkubone…

Ati “Rero numvise bindenze ni ko kubaza uwo mwana niba na we akunda uwo mukobwa, ansubiza ko akibitekerezaho, hahahahaha!”

Kuri ako kabaruwa, imbere handitseho amagambo y’urukundo, inyuma hashushanyijeho udutako turiho n’imitima:

Kubera ko abana bombi bataramenya kwandika no gusoma, umukobwa ngo yasabye mugenzi we wiga mu mwaka wa kane aramwandikira, ubundi na we ashyira akabaruwa umuhungu, uyu na we bimushoboye ajya kugasomesha mu bandi bana bamuruta, ni bwo umubyeyi waduhaye iyi nkuru yahise ahatunguka asanga abana basetse batembagaye.

Muri iki gihe ntibimenyerewe kubona abandikirana amabaruwa nk’aya y’urukundo, gusa akaba yarakunze kwandikwa mu bihe byahise. Kuri ubu uko iterambere ry’ikoranabuhanga rirushaho gusakara, ni na ko uburyo bw’itumanaho bworoha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ibi ikizere cyabyo ni -0.5% nibihimbano ibi ngibi or nukubimwitirira

Napas yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

[email protected] Imbamutima z’uyu mwana rwose zirashimishije.Naho kuvuga ko akunda uriya muhungu,byo sinakwemeza ko ari urukundo.Ahubwo nibura ahari ngenekereje navuga ko yamusabaga ubucuti.Ariko na none birantangaje cyane kubona umwana w’imyaka 7 yisanzura bene kariya kageni (since,psychologically at that stage the child is supposed not to be largely open in that manner to his/her environment).So n’uyu mwana akurikiranwe bya hafi n’ababishinzwe babifitemo ubumenyi mu birebana n’ubumenyamuntu.

Moise yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Urukundo ni indwara y’umutima n’icyorezo kitagira uwo gisiga ngo gishobora gufata umuntu wese ufite hagati y’imyaka 7na77.ariko aba bana bo ni akumiro imitoma bafite ntaho ihuriye n’imyaka bafite ngo bazarya amacunga ababacunga barye imicanga!hhhhhhhh aba baciye agahigo ndakurahiye! none uwandikiwe nawe ngo aracyabitekerezaho, uwampa amakuru ya nyuma yo kubitekerezaho igisubizo azatanga.

Alias coco yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka