Tungurusumu ni ingenzi mu kuvura inkorora n’inzoka zo mu nda

Hari abantu bavuga ko badakunda tungurusumu kubera ko ibahumurira nabi, abandi bakavuga ko ibabihira, nyamara burya ngo ni ingenzi cyane ku buryo yagombye kujya ihora hafi, cyane cyane ku bantu bafite abana bato bagitoragura bikabatera inzoka zo mu nda ndetse n’abakunda guhorana inkorora n’ibicurane.

Ku rubuga https://www.selection.ca/, bavuga ko tungurusumu igira ibyiza byinshi kandi bizwi gihera mu myaka cya cyera, ahubwo ikibazo ni uko hari ababa batarabimenya, ngo bitume bitabira kuyikoresha.

Mu byiza bya tungurusumu bavuga kuri urwo rubuga, harimo kuba ikumira cyangwa ikavura inkorora n’ibicurane, kubera ‘antioxydants’ yifitemo yongerera umubiri ubudahangarwa. Uko umuntu yayikoresha, ni ukuyisya akavangamo ka tangawizi gake, akabishyira mu mazi ashyushye, nyuma akayingurura biba bimeze nk’icyayi cya mukaru, yashaka akongeramo n’ubuki bukeya kugira ngo bigire icyanga.

Tungurusumu yifashishwa mu kuvura ibimeme no koroshya uburibwe bwabyo. Uko bayikoresha, ni ukuyisya, bakayivanga mu mazi y’akazuyazi, nyuma umuntu urwaye ibimeme agashyira ibirenge muri ayo mazi, kugira ngo yivure ibimeme kuko akenshi bikunda gufata ku birenge cyane cyane hagati y’amano. Gusa hari n’abagira ibimeme mu ntoki, abo na bo bashyira intoki muri ayo mazi zikamaramo akanya nk’iminota 15.

Tungurusumu kandi ivura aho umuntu yatwitswe n’umuriro wa Malaria cyangwa yagize umuriro gusa, akenshi bigaragazwa n’utuntu tw’udeheri, udusebe duto tuza ku munwa cyangwa ku mazuru. Gusigaho tungurusumu ngo bituma twuma vuba tugakira.

Tungurusumu ngo ni umuti w’umwimerere ku bantu barware ibishishi ku ruhu rwo mu maso, byahakira hagasigara inkovu ubona zisa nabi. Icyo bakora, ngo ni ugukata tungurusumu mo utuce tubiri, bagasiga kuri izo nkovu z’ibishishi zikagenda zivaho.

Tungurusumu kandi ngo ni umuti ukomeye ku bantu bakunda kugira imisatsi ipfuka, kuko ikungahaye cyane ku kitwa ‘allicine’ iboneka no mu bitunguru, iyo ‘allicine’ yifashishwa mu kuvura ikibazo cyo gupfuka umusatsi.Uko bayikoresha, ni ugufata Tungurusumu bakayikuba ku ruhu rumeraho umusatsi.

Ku rubuga https://www.medisite.fr, bavuga ko tungurusumu ari umuti w’umwimerere ukomeye ku nzoka zo mu nda.

Ikinsi ngo ivura ibibazo byo mu nzira y’ubuhumekero n’inzira y’igogora by’umwihariko ikavura inzoka zo mu nda. Uko bakoresha tungurusumu mu kuvura inzoka zo mu nda, ngo bafata udutungurusumu tubiri cyangwa dutatu, bakadusekura, nyuma bakadushyira mu itasi, bakavanga n’amazi yabize, bakabipfundikira bikararamo.

Nyuma bakanywa ayo mazi mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho nta kintu na kimwe kirajya mu nda. Umaze kunywa iyo tungurusumu iteguye ityo mu rwego rwo kwivura inzoka zo mu nda, agomba gutegereza nibura amasaha abiri mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo kugira ngo umuti ubanze ukore neza. Ibyo ngo agomba kubinywa iminsi itatu yikurikiranya kugira ngo abone umusaruro.

Tungurusumu kandi ngo ivura ibibazo bibuza amaraso gutembera neza, igafasha mu gukumira indwara z’umutima zimwe na zimwe.

Ikindi kandi ngo ni umuti w’umwimerere uvura kubabara mu ngingo, kuko ifasha abarwara ‘goutte’ ikaborohoreza ububabare.Tungurusumu ni umuti uvura aho umuntu yarumwe n’agasimba nk’ivubi, uruyuki n’utundi dusimba, umuntu asiga aho yarumwe n’agasimba ikaharinda kubyimbirwa no kubabara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu buryo butuma dutunganya ibiribwa biradufasha cyane ningenzi rwose nge mbaye mbashimiye ...

Fedjo yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Murakoze muzadukorere ni ubushakashatsi ku nzoka ya amoeba,idakunze gukira,Bikababyiza mugiye mutwereka n’ingero za bamwe bakoreweho ubushakashatsi bikemera.Imana ikomeze kuturinda.

Mbonimana Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka