Tumenye gukoresha ‘zebra crossing’

Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.

Zebra crossing
Zebra crossing

Niba urimo kugenda n’amaguru bikaba ngombwa ko ugomba kwambuka umuhanda, ku bw’umutekano wawe, shakisha ahari inzira z’abanyamaguru (zebra crossing) aho bishoboka ube ari ho wambukira ariko kandi wirinde gupfa kwahuranya umuhanda uko wiboneye, boshye inka yinjira mu kiraro.

Dore uko ugomba kubigenza

Niba ugeze imbere ya zebra crossing, mbere yo kwambuka banza urebe iburyo n’ibumoso niba nta kinyabiziga cyamaze kugera hafi y’iyo mirongo. N’iyo kandi cyaba kikiri kure ariko kirimo kwihuta cyane, n’ubwo bitemewe igihe ugitwaye azi neza ko hafi aho hari zebra crossing, ku bw’umutekano wawe ntugomba kwambuka buhumyi ngo ni ukubera ko ari uburenganzira bwawe.

Erega umenye ko n’icyo kinyabiziga gishobora gucika feri cyangwa ugitwaye akaba yakoze amakosa runaka nta gahunda yo guhagarara afite! Ashobora no kuba yarangaye, kandi n’ubwo na we abihomberamo, zirikana ko ubihomberamo cyane ari wowe kubera ubuzima bwawe.

Hari n’andi makosa abanyamaguru bakunze gukora, igihe utwaye ikinyabiziga yabonye ko bamaze kuba benshi agahagarara kugira ngo bambuke, barangiza ukabona haje undi cyangwa babiri bagenda baseta ibirenge boshye abari mu mbuga cyangwa mu marembo, ntibibuke ko utwaye ikinyabiziga na we afite uburenganzira bwo gukomeza.

Ikindi kandi, niba ubona hari abanyamaguru bagutanze kwambuka wowe ukiri kure, nta mpamvu yo kuza wirukanka boshye uri mu masiganwa. Tegereza umwanya wawe kuko ushobora kuza wihuta bamaze kwambuka ugasanga upfubiranye n’ikinyabiziga kikakugonga.

Muri make, wowe ugenda n’amaguru menya ko n’ubwo zebra crossing ziguha uburenganzira bwo kwambuka, ntabwo ziguha uburenganzira bwo kugenda ubisikana n’ibinyabiziga cyangwa bwo kubangamira ababitwaye.

Niba aho ugiye kwambukira nta zebra crossing zihari bitewe n’imiterere y’umuhanda, irinde kwambukira mu ikorosi ni ukuvuga aho utabasha kubona mu mpande zose z’umuhanda, ngo umenye niba nta kinyabiziga kiri hafi cyangwa cyihuta cyane, ku buryo gishobora kukugeraho utarava mu muhanda.

Niba wamaze gukora iryo kosa ukabona ikinyabiziga kigiye kukugeraho, irinde gusubira inyuma kuko abatwara ibinyabiziga cyane cyane abamaze kumenyera umuhanda, iyo bamaze kukubona bagerageza kukuzibukira berekeza mu ruhande wamaze kurenga, igihe babona ko gufata feri bitagishoboka bitewe n’umuvuduko bariho.

Hagati aho ariko ibirebana n’umuvuduko, tuzabigarukaho mu gice cya kabiri tureba uko abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwara bageze ahari zebra crossing ndetse n’aho zitari; kandi hashobora kuboneka abambukiranya umuhanda mu buryo butunguranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka