Tubabajwe no kukubwira ko tutaguhaye akazi...nanjye mbabajwe no kubabwira ko ntemeye icyemezo cyanyu - Abakozi baragwira!
Umusore wamenyekanye ku izina rya Keane, ni umwe mu bari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufata umwanzuro udasanzwe wo gusubiza ubutumwa bwo kuri email bwamumenyeshaga ko atatoranyijwe mu basabaga akazi nawe abasubiza ababwira ko icyemezo cyabo atacyemeye.
Uyu musore utaratangajweho ibintu byinshi, yandikiye ikigo kitavuzwe amazina, asaba akazi nk’abandi bose, ariko mu gihe yari ategereje ubutumwa bumubwira ko yatoranyijwe, yatunguwe no kubona ubwamubwiraga kwihangana kuko bitakunze ko ahabwa ako kazi yari yasabye.
Mu butumwa bwakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Keane yatangiye ashima icyo kigo ku bwo kuba cyaranze ubusabe bwe, avuga ko yishimiye uburyo bafashe icyemezo cyo kutamuhitamo bagakomeza gushaka abandi bakozi mu bandi basabye akazi.
Ariko muri ubu butumwa nawe yanditse akoresheje email, igice cyashimishije benshi ni aho yagize ati: “Kuri iyi nshuro, nyuma yo kubitekerezaho neza, nanjye nahisemo kutemera ko mwanga ubusabe bwanjye."
Yakomeje ashimira cyane ku bw’umuhate bagize wo kwanga kumuhitamo, ariko avuga ko agitegerezanyije amatsiko menshi, guhamagarwa akajya mu kazi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iyi email ari urugero rw’udushya mu guhangana n’ibigo bikunze kwanga ubusabe bw’abantu akazi, ndetse bamwe bayibonye nk’uburyo bwo gusetsa no kugabanya igitutu cy’abantu usanga bahangayikishwa no gusaba akazi mu gihe gakomeje kuba ak’ibura ku isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|