Tintin ngo yaba yari “umukobwa”

Umuhanga mu Mbonezabitekerezo (philosophe) w’Umufaransa, yatangaje ko Tintin wamenyekanye mu nkuru zishushanyije (bande dessinée cyangwa cartoon) yaba atari umusore nk’uko benshi mu bakunze inkuru ze babyibwiraga.

Tintin n'ubwo yagaragaraga mu Nkuru nk'umuhungu ngo yaba yari umukobwa
Tintin n’ubwo yagaragaraga mu Nkuru nk’umuhungu ngo yaba yari umukobwa

Inkuru y’uko Tintin yari umukobwa, yatangajwe n’umuhanga mu Mbonezabitekerezo (philosophe) w’umufaransa witwa Vincent Cespedes.

Uyu mu Philosophe w’imyaka 44, mu nkuru yatambutse ku rubuga metro.co.uk, yavuze ko yabashije kuvumbura ko Tintin yari umukobwa nyuma yo gusoma ibitabo bye byinshi ari kumwe n’abana be.

Amaze gukora ubwo buvumbuzi bwe ariko budafite gihamya ifatika kuko uwanditse inkuru za tintin atakiri ho ngo abe yamubajije ni ba ari ukuri, Vincent yahise yandika inkuru y’amagambo 731 ayishyira kuri facebook.

Mu nkuru ye asobanura mu buryo burambuye ukuntu Tintin yari umukobwa witwaraga nk’umusore, haba mu myifatire, imyambaro yewe ngo nta n’ubwo yagiraga ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Philosophe Vincent Cespedes yanditse ati " Reka nisegure ku bakunzi b’inkuru zishushanyije za Tintin na filime zishingiye kuri izo nkuru, kuko ndahamya ko kumva ko yari umukobwa hari abatari bubyakire neza nyuma y’imyaka myinshi muzi ko yari umuhungu."

Iyi nkuru koko yatunguye benshi, bamwe bamwamaganira kure mu bitekerezo bagiye bandika kuri facebook na twitter.

Hari umwe wanditse mu rwenya kuri Facebook ati, ubwo nanjye ejo nzisanga ndi umwamikazi w’ubwongereza, undi nawe kuri twitter ati kumva ko Tintin yari umukobwa byantunguye ariko ntacyo bintwaye, abandi nabo bati Tintin yari umuhugu ariko w’umutinganyi."

Inkuru zishushanyije za Tintin zandikwaga n’Umubiligi witwa Georges Remi, wakoreshaga izina rya Hergé. Yavutse mu 1907, igitabo cye cya mbere cyasohotse mu gifaransa mu 1929, kiba imwe mu nkuru zishushanyije zakunzwe cyane ku mugabane w’uburayi mu kinyejana cya 20 dore ko zaje no kwandikwa mu ndimi zirenga 70.

Imwe mu nkuru yakunzwe cyane ya Tintin
Imwe mu nkuru yakunzwe cyane ya Tintin

Muri 2011 abahanga muri cinema baje gusanga byaba byiza no gukina fileme za tintin harimo iyitwa "The Secret of the Unicorn", yayobowe na Steven Spielberg.

Abibuka Tintin, baba abakuze n’abakiri bato, nta kabuza muribuka inkuru ze zirimo Tintin au Congo, Tintin en Amerique na Oreille cassée hamwe n’inshuti ye magara imbwa Milou, na bagenzi be Captain Haddock, Tourne sol, impanga Dupond et Dupont na Bianca La Castafiore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuki yakoze ubu bushakashatsi nyuma yuko uwandikaga izo nkuru za tintin yitabye imana

kim yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

tintin zari inkuru zanditse zishushanyije zadufashije kuba abo turibo

ngoga yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka