The Rock ku isonga ry’ibyamamare byishyuza menshi mu kwamamaza kuri Instagram

Dwayne Johnson umenyerewe mu myidagaduro ku izina rya "The Rock", ubu ni we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Instagram rugaragaza abantu b’ibyamamare baca amafaranga menshi igihe hari ubutumwa (post) bwamamaza bwatewe inkunga bugashyirwa kuri instagram yabo.

The Rock
The Rock

The Rock yatangiye kumenyekana agikina ibyo gukirana bizwi nka catch cyangwa wrestling, nyuma aza kujya mu mwuga wo gukina film ndetse biranamuhira.

Uyu mugabo w’ibizigira byahogoje benshi ku myaka ye 48, mu mwaka ushize yari ageze no ku rwego rwo kwishyurwa arenga $1m (hafi miliyari imwe frw), kuri post yose itambutse kuri instagram ye nk’uko byemejwe kuri uyu wa gatanu n’ikigo Hopper HQ ari nacyo cyashyizeho Instagram.

The Rock umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba film cyane cyane kubera urwego yagejejeho film yitwa The Fast and Furious, yaje ku mwanya wa mbere w’abishyurwa menshi kuri instagram asimbuye umugore w’igitego witwa Kylie Jenner wakomeje kugenda atakaza ibyo yinjizaga.

Kugeza ubu Jenner kuri Instagram akurikirwa n’abantu miliyoni 182, mu gihe The Rock ageze kuri miliyoni 187.

Kugira ngo hamenyekane agaciro icyamamare gifite kuri instagram, ikigo Hopper HQ nyiri instagram, kireba umubare w’abantu bakurikira icyo cyamamare, n’ingano y’abagira icyo bavuga kuri posts zabo, ni ukuvuga abazikunze cyangwa bakagira icyo bazivugaho.

Hagati aho ariko ntabwo Hopper HQ ijya ishyira ahagaragara ingano y’amafaranga ibyamamare byinjiza binyuze kuri instagram.

Abandi bantu b’ibyamamare bari ku rutonde rw’abaca amafaranga menshi kuri posts za instagram muri 2019, barimo rutahizamu Cristiano Ronaldo wishyurwaga ibihumbi 889 by’Amadolari ya Amerika kuri post imwe, na Kim Kardashian wishyuzaga ibihumbi 858 by’Amadolari.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Dwayne "The Rock" Johnson, ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku isonga nk’umukinnyi wa film uhembwa menshi kurusha abandi ku isi hose, kuko mu mwaka ushize yahembwe miliyoni 90 z’Amadolari mbere y’uko bavanaho umusoro.

Dore uko ibyamamare birutanwa mu kwishyuza ku butumwa bwamamaza bushyishyizwe kuri instagram zabo

1. Dwayne ’The Rock’ Johnson, akurikirwa n’abantu miliyoni 187 – akishyuza arenze miliyoni imwe y’amadolari kuri post

2. Kylie Jenner, akurikirwa n’abantu miliyoni 182 – akishyuza ibihumbi 986 by’amadolari kuri post

3. Rutahizamu Cristiano Ronaldo, akurikirwa n’abantu miliyoni 225 – akishyuza ibihumbi 889 by’amadolari kuri post

4. Kim Kardashian, akurikirwa n’abantu miliyoni 176 – akishyuza ibihumbi 858 by’amadolari kuri post

5. Umuhanzikazi Ariana Grande, akurikirwa n’abantu miliyoni 191 – akishyuza ibihumbi 853 by’amadolari kuri post

6. Umukinnyi wa film akaba n’umuririmbyi Selena Gomez, akurikirwa n’abantu miliyoni 180, akishyuza ibihumbi 848 by’amadolari kuri post

7. Umuhanzikazi Beyoncé Knowles, akurikirwa n’abantu miliyoni 149 – akishyuza ibihumbi 770 by’amadolari kuri post

8. Umuhanzi Justin Bieber, akurikirwa n’abantu miliyoni 139 – akishyuza ibihumbi 747 by’amadolari kuri post

9. Umuhanzikazi Taylor Swift, akurikirwa n’abantu miliyoni 135 – akishyuza ibihumbi 722 by’amadolari kuri post

10. Ruhahizamu Neymar da Silva Santos Junior, akurikirwa n’abantu miliyoni 139 – akishyuza ibihumbi 704 by’amadolari kuri post

Source: Hopper HQ (Instagram)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka