Sobanukirwa uko wakwitwara nyuma yo gukingirwa Covid-19

Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.

Twibukiranye zimwe mu mpinduka zigaragara ku bantu bahawe urukingo n’ubwo zitaba zimwe ku bantu bose.

Yaba dose ya mbere cyangwa iya kabiri, hari abagira bimwe muri ibi:

• Kurwara umutwe
• Kumva ubabara ukuboko kwateweho urushinge
• Kugira intege nke
• Kugira umuriro
• Gutengurwa
• Kugira isesemi

Ibi ni bimwe mu byo umuntu akwiriye kumenya no kwitaho nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19.

• Imirire iboneye ni ngombwa cyane kugira ngo izamure ubudahangarwa bw’umubiri bityo n’izo ngaruka zigaragara mu gihe gito zigashira vuba zitazahaje uwikingije. Iyo abahanga mu by’imirire bavuze ‘imirire iboneye’ baba bavuze amafunguro akungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.
• Ni byiza kwirinda amafunguro akungahaye ku mavuta nka pizzas, hamburgers n’ibindi bisa nka byo nk’uko Umunyamerika w’umuhanga mu by’imirire, Dr Todd Born, yabitangarije ikinyamakuru Huffington Post. Dr Todd avuga ko ari byiza kwibanda ku mafunguro arimo imboga, impeke, imbuto, n’ibindi bikungahaye kuri za poroteyine kugira ngo habeho gukangura umubiri nyuma yo gufata urukingo rwa Coronavirus.

Ese ntacyo byatwara kuba umuntu yakingirwa Covid-19 yanyweye inzoga cyangwa akazinywa nyuma yo gukingirwa

Inkuru ya Dailmail ivuga ko abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ari byiza kugenzura ingano y’inzoga umuntu anywa haba mbere ndetse na nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Iyi nkuru ivuga ko inzoga zishobora gutuma urukingo rucika intege bityo intego yarwo yo guha umubiri ubudahangarwa ntigerweho neza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New York Times, Dr Ilhem Messaoudi, uyobora ikigo cy’ubushakashatsi kuri za virusi muri kaminuza ya California, yahumurije abantu avuga ko abanywa inzoga ntibarenze ibirahure bibiri ku munsi badakwiye kugira ubwoba.

Nk’uko Dr Todd akomeza abivuga, ibyo abantu basabwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza mu bihe bisanzwe ni na byo byitabwaho cyane nyuma yo gukingirwa Covid 19, aho avuga ko ari byiza kunywa cyane, byumwihariko amazi n’icyayi kitarimo isukari, ahubwo ku bafite isesemi kikarungwa na tangawizi.

Ese ntacyo byatwara mu gihe umuntu wakingiwe afashe ibinini bigabanye ububabare mbere cyangwa nyuma yo gukingirwa?

Hari imiti ikunze gukoreshwa ndetse igurwa muri Farumasi bidasabye ko yandikwa na muganga, Paracetamol na Ibuprofene.

Ikinyamakuru Lavoixdunord.fr kivuga ko ari byiza gufata paracetamol nyuma y’urukingo ibimenyetso byarwo byatangiye kugaragara, na bwo mu gihe uwakingiwe yumva atabasha kwihanganira ububabare, kandi ntarenze ibinini bitatu ku munsi.

Icyakora ngo mbere yo gufata ibuprofene byaba byiza kubanza kubaza muganga, kuko mu biyigize harimo ibyabangamira intego y’urukingo ari yo gutanga ubudahangarwa bw’umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka