Sobanukirwa uko ibihugu byahawe kode zikoreshwa mu guhamagara (Igice cya mbere)

Isi igizwe n’ibihugu 195, buri gihugu kikaba gifite umubare ukiranga mu itumanaho, twakwita kode (code).

Kode y’igihugu yo guhamagariraho ubundi ni imibare ibanziriza nomero zisanzwe za telefoni yawe ukoresha uhamagara cyangwa uhamagarwa, ikaba inafatwa nk’aho ari inzira ihuza ibihugu cyangwa agace runaka.

Nomero za telefoni z’abantu bose ziba zitandukanye. Ni nako nomero z’ibihugu nazo ziba zitandukanye, gusa kugira ngo ube wabasha guhamagara mu kindi gihugu hakenerwa umubare w’ibanga ugitandukanya n’icyo urimo.

Iyi kode ikaba yandikwa imbere ya nomero zikoreshwa mu gihugu ibanjirirjwe n’akamenyetso ko guteranya (+).

Iyi mibare iranga igihugu itangwa n’ikigo mpuzamahanga cy’umuryango w’abibumbye (LONI) gishinzwe itumanaho (ITU).

Ni ikigo cyatangiye gukora tariki ya 17 Gicurasi 1865, giherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi I Geneve, kikaba cyaratangiye gutanga izi kode mu 1960. Ikindi ni uko izi kode zigabanyije mu mazone agera ku icyenda.

Aha mu gice cya mbere turabagezaho imibare y’ibihugu byo muri zone ya mbere,iya kabiri, iya gatatu n’iya kane, biba ku isi.

Zone ya mbere igizwe n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru, zone ya kabiri ikaba igizwe n’umugabane wa Afurika, zone yagatatu n’iya kane ikaba irimo Uburayi.

Zone ya 1: Amerika y’Amajyaruguru

Ibihugu biri muri iyi zone, bigira kode itangirwa n’akamenyetso ko guteranya hagakurikiraho umubare rimwe (+1)

+1 - Canada

+1 - United States, harimo uduce twa Leta zunze ubumwe z’Amerika

+1 340 – Ibirwa bya Virgin

+1 670 – Ibirwa bya Mariana y’Amajyaruguru

+1 671 - Guam

+1 684 - American Samoa

+1 787 / 939 - Puerto Rico

+1 242 - Bahamas

+1 246 - Barbados

+1 264 - Anguilla

+1 268 - Antigua na Barbuda

+1 284 - British Virgin Islands

+1 345 – Ibirwa bya Cayman

+1 441 - Bermuda

+1 473 - Grenada

+1 649 – Ibirwa bya Turks na Caicos

+1 664 - Montserrat

+1 721 - Saint Maarten

+1 758 - Saint Lucia

+1 767 - Dominica

+1 784 - Saint Vincent na Grenadines

+1 809 / 829 / 849 – repubulika ya Dominican

+1 868 - Trinidad and Tobago

+1 869 - Saint Kitts na Nevis

+1 876 / 658 – Jamaica

Zone ya 2: Ibihugu by’Afurika
Ibihugu bigize iyi zone bigira kode itangirwa n’akamenyetso ko guteranya hagakurikiraho umubare kabiri (+2).
Ni ibihugu byinshi bya Afurika, ariko hari n’ibihugu nka Aruba, Faroe Islands, Greenland n’utundi duce tw’Ubwongereza duherereye mu nyanja y’Ubuhinde.

+20 - Misiri

+211 – Sudani y’Epfo

+212 - Morocco

+213 - Algeria

+216 - Tunisia

+218 - Libya

+220 - Gambia

+221 - Senegal

+222 - Mauritania

+223 - Mali

+224 - Guinea

+225 - Ivory Coast

+226 - Burkina Faso

+227 - Niger

+228 - Togo

+229 - Benin

+230 - Mauritius

+231 - Liberia

+232 - Sierra Leone

+233 - Ghana

+234 - Nigeria

+235 - Chad

+236 - Repubulika ya Santrafrika

+237 - Cameroon

+238 - Cape Verde

+239 - São Tomé and Príncipe

+240 - Equatorial Guinea

+241 - Gabon

+242 – Repubulika ya Congo

+243 – Repubulika iharanira demukarasi ya Congo

+244 - Angola

+245 - Guinea-Bissau

+246 - British Indian Ocean Territory

+247 - Ascension Island

+248 - Seychelles

+249 - Sudan

+250 - Rwanda

+251 - Ethiopia

+252 - Somalia

+253 - Djibouti

+254 - Kenya

+255 - Tanzania

+255 24 - Zanzibar

+256 - Uganda

+257 - Burundi

+258 - Mozambique

+260 - Zambia

+261 - Madagascar

+262 - Réunion

+262 269 / 639 - Mayotte

+263 - Zimbabwe

+264 - Namibia

+265 - Malawi

+266 - Lesotho

+267 - Botswana

+268 - Eswatini

+269 - Comoros

+27 – Afurika y’Epfo

+290 - Saint Helena

+290 8 - Tristan da Cunha

+291- Eritrea

+297 - Aruba

+298 - Faroe Islands

+299 - Greenland

Zone ya 3 n’iya 4: Uburayi
Ibihugu binini nka Esipanye, Ubwami bw’Ubwongereza hamwe n’Ubufaransa, byahawe kode igizwe n’imibare ibiri, kugira ngo baringanize na nomero zabo basanganywe naho ibihugu bitoya nka Iceland bahawe imibare itatu.
Kuva mu myaka ya za 1980 ni bwo hatangiye gutangwa imibare itatu nta gihugu bitayeho.

Ibihugu bibarizwa muri zone 3 na 4, byo bigira kode itangiwe n’akamenyetso ko guteranya kagakurikirwa n’umubare gatatu (+3), hakaba n’ibifite kode itangirwa n’akamenyetso ko guteranya, kagakurikirwa n’umubare kane (+4).

+30 - Greece

+31 - Netherlands

+32 - Belgium

+33 - France

+34 - Spain

+350 - Gibraltar

+351 - Portugal

+352 - Luxembourg

+353 - Ireland

+354 - Iceland

+355 - Albania

+356 - Malta

+357 - Cyprus

+358 Finland

+358 18 - Åland Islands

+359 - Bulgaria

+36 - Hungary

+370 - Lithuania

+371 - Latvia

+372 - Estonia

+373 - Moldova

+374 - Armenia

+374 47 - Artsakh

+375 - Belarus

+376 - Andorra

+377 - Monaco

+378 - San Marino

+379 - Vatican City

+380 - Ukraine

+381 - Serbia

+382 - Montenegro

+383 - Kosovo

+385 - Croatia
+386 - Slovenia

+387 Bosnia and Herzegovina

+389 - North Macedonia

+39 - Italy

+40 - Romania

+41 - Switzerland

+420 - Czech Republic

+421 - Slovakia

+423 - Liechtenstein

+43 - Austria

+44 -Ubwongereza

+44 1481 - Guernsey

+44 1534 - Jersey

+44 1624 - Isle of Man

+45 - Denmark

+46 - Sweden

+47 - Norway

+47 79 - Svalbard

+48 - Poland

+49 - Ubudage

Mu gice cya kabiri tuzabagezaho ibihugu biherereye muri zone ya gatanu, iya gatandatu, iya karindwi iya munani n’iya cyenda (5,6,7,8,9).

Inkuru bijyanye:

Sobanukirwa uko ibihugu byahawe kode zikoreshwa mu guhamagara (Igice cya kabiri)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Code ya Indian

[email protected] yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ego urashoboye

Dismas ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 26-12-2022  →  Musubize

inyigisho nziza
murakoze cyane

MYUGARIRO yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

amakuru nkaya aba akenewe rwose kuko benshi twibaza impamvu zizo kode (code) ndetse nokumenya iya buri gihugu

murakoze cyane.

Gaby yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka