Sobanukirwa impamvu ijambo ‘Cardinal’ ryandikwa hagati mu mazina y’uwahawe izo nshingano

Nyuma y’uko u Rwanda rugize Umukaridinali wa mbere, Antoine Cardinal Kambanda, ugaragara mu nyandiko zinyuranye, abenshi bagiye bibaza itandukaniro ku bijyanye n’imyandikire y’amazina ye n’izina ry’inshingano yahawe.

Padiri Jean Bosco Ntagungira
Padiri Jean Bosco Ntagungira

Mu bitekerezo bitangwa ku nkuru zandikwa kuri Cardinal Kambanda, hari ubwo usanga abantu batabyumvikanaho, bamwe bavuga ko umunyamakuru wanditse inkuru yibeshye, akandika izina ry’inshingano hagati y’amazina ya Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda.

Abandi nabo basobanukiwe ibya Kiliziya, hari aho babisobanura bemeza ko ibyanditswe ari ukuri, ugasanga bamwe baheze mu rujijo bibaza imyandikire ikwiye, bamwe bati ni “Cardinal Antoine Kambanda”, abandi bati oya sibyo ni “Antoine Cardinal Kambanda”.

Mu gushaka ukuri nyako ku myandikire ikwiye, Kigali Today yegereye Jean Bosco Ntagungira, Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, atanga ibisobanuro kuri iyo myandikire ireba aba Karidinali.

Yamaze amatsiko abibaza kuri iyo myandikire, avuga ko ibiri ukuri ari “Antoine Cardinal Kambanda”, aho izina rigaragaza inshingano z’Umukaridinali rijya hagati y’amazina ye.

Yavuze ko ariko ‘Protocol’ ya Kiliziya imeze kuva kera ati “Cardinal ijya hagati y’amazina yombi, niko Protocol ibyerekana cyane cyane mu nyandiko, njye ntabwo nakubwira ngo impamvu ni iyingiyi ntabwo nyizi, ariko Cardinal ijya hagati y’amazina yombi. Niyo mahame, niko muri Kiliziya ku isi hose bigaragara. Ku bakaridinali bose ni uko byandikwa, niyo mpamvu twandika Antoine Cardinal Kambanda”.

Yavuze ko mu mvugo cyangwa mu biganiro hari ubwo umuntu ashobora kuba yabanza izina ry’inshingano, akaba yakurikizaho amazina bitewe n’uko bimworohera kuvuga, cyangwa bitewe n’ubumenyi adafite ku bijyanye na Protocol za Kiliziya, ariko avuga ko mu bisanzwe Cardinal ijya hagati y’amazina ya Nyiricyubahiro uvugwa.

Ati “Hari igihe umuntu abanza Cardinal, wenda ati, Son Eminance le Cardinal Antoine Kambanda, ashobora kuba atabisobanukiwe akabikora nko mu kiganiro bagirana rwose, akaba yavuga ati Cardinal Antoine, ibyo nta kibazo kirimo, ariko iyo hajemo kwandika ni aho ugomba guhagarara, ni Antoine Cardinal Kambanda”.

Ubwo hari ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda atorewe kuba Karidinali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kudusobanurira.Gusa ku byerekeye Titles zo mu madini,abigishwa ba Yezu nta titles bagiraga nk’izo muli iki gihe:Pastor,Padiri,Reverand,Monseigneur,Paapa,etc...Ndetse Yezu yabujije abakristu nyakuli kwiha ama titles.Ahubwo bose bakamwigana,bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Niko Abigishwa be babigenzaga.Muli iki gihe,amadini yashyizeho Classes.Aba Chefs b’amadini,barahembwa nyamara Yezu yarasabye abakristu gukorera Imana ku buntu.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe,nkuko Abigishwa be babigenzaga.Niba koko turi abakristu nyakuli,tugomba kumvira Yezu.

matabaro yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

URI Petero ....... URI URUTARE
You are Peter and I GIVE YOU A TITLE.....

NYAGASANI YEZU YASIZE ATANZE titles

Felix yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka