Sobanukirwa ibyerekeranye n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari kubera inama y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumwe (United Nation General Assembly) izamara iminsi itanu.

Icyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika
Icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika

Yatangiye ku wa mbere tariki 23 Nzeri 2019 kugeza kuri uyu wa gatanu tariki 27 Nzeri 2019. Ni inama ihuriza hamwe abahagarariye ibihugu 193 byose bigize Umuryango w’Abibumbye, aho baganira ku bibazo mpuzamahanga birebana n’iterambere, amahoro, umutekano, amategeko mpuzamahanga, n’ibindi.

Iyi nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ni rumwe mu nzego esheshatu zigize umuryango w’abibumbye aho abanyamuryango bose bahagararirwa ku rwego rungana bakagira uruhare mu gushyiraho imirongo ngenderwaho ya politiki.

Ifite mu nshingano kureberera ingengo y’imari y’umuryango, gutora umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye no kwakira raporo y’izindi nzego z’umuryango.

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro yayo ya 74 ku cyicaro gikuru i New York ariko bwa mbere iba hari tariki 10 Mutarama 1946 ibera i Londres mu Bwongereza, yitabirwa n’abaharariye ibihugu 51 byari bigize uyu muryango. Mu myaka yakurikiyeho inteko y’Umuryango w’Abibumbye yagiye iteranira mu mijyi itandukanye nka New York ndetse na Paris. Yaje kujya ku cyicaro gikuru cyari cyubatswe muri Amerika ari na ho inteko ya 7 yateraniye ku itariki 14 Ukwakira 1952.

Ku cyicaro gikuru ni naho hakorera akanama gashinzwe umutekano n’izindi nzego zose z’umuryango w’Abibumbye usibye urukiko mpuzamahanga rukorera i La Haye mu Buholandi.

Hari n’ibindi byicaro mu turere dutatu dutandukanye: Geneve mu Busuwisi cyafunguwe mu 1946, Vienna muri Austria cyafunguwe mu 1980 n’i Nairobi muri Kenya cyafunguwe mu 1996.

Ibihugu byose byo ku isi ni ibinyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye uretse Palestine na Vatican. Hari indi miryango myinshi n’inama ibihugu bitandukanye bihuriraho bitumirwa buri mwaka bigahinduka hagendewe ku biganiro bibera mu nama y’inteko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka