Sobanukirwa byinshi ku guhurwa no gutwarira ku mugore utwite

Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira ikintu runaka biba hafi ku bagore bose batwite. Bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi ari byo bita gutwarira, hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kurya ibitaka cyangwa umukungugu.

Uretse gutwarira kandi habaho no guhurwa ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa, umwuka w’ikintu runaka wamugeraho akagira isesemi akaba yanaruka. Hari n’abahurwa abagabo babo, bakumva batakwegerana.

Bamwe bavuga ko ari uburwayi abandi bakavuga ko ari ukubyishyiramo gusa, ndetse hari n’abavuga ko rimwe na rimwe umugore yitwaza ko atwite kugira ngo agere ku cyo yashakaga.

Ese siyansi n’ubuvuzi bibivugaho iki?

Gutwarira ikintu akenshi bituruka ku misemburo iba irimo gukorwa kandi igakorwa ari myinshi mu gihembwe cya mbere cyo gutwita ni ukuvuga mu mezi atatu ya mbere.

Gusa hari ibivugwa ko burya utwarira icyo umubiri wawe ukeneye kurenza ibindi, ugahurwa ibyo umubiri wawe udakeneye. Ibi akenshi bivugwa ku biribwa n’ibinyobwa. Icyakora na none bivugwa ko umugore uhurwa umugabo we akenshi baba basanzwe batameranye neza cyangwa se atajya yishimira uko bakora imibonano.

Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko abantu batabasha kubona indyo yuzuye uko bikwiye, umubiri ubwawo ubategeka icyo bagomba kuwuha mu batwite.

Urugero, nk’igihe umubiri ukeneye vitamini C kugira ngo ugire ubudahangarwa, icyo gihe ku mugore utwite ho biba akarusho kuko aba agomba kugaburira abantu babiri (we n’umwana atwite). Ibi rero bituma ashobora gutwita ararikiye amafunguro akungahaye kuri iyo vitamini.

Icyo wakora mu gihe watwariye ikintu

Gerageza kutabyishyiramo cyane ngo wumve ko nutakibona inda ishobora kuvamo. Icyakora niba watwariye ikintu kandi kitagoye kukibona, urugero nk’amata, aho kuyanywa ku bwinshi wafata akarahure kayo gato, bikaba bihagije.

Ikindi mu gihe wumva wifuza ikintu runaka, ugerageza gushaka icyo uhugiraho. (Urugero, kora urugendo n’amaguru ujya ahantu hatuma uhuga, kureba umukino ukunda, kujya muri korali kuririmbi n’ibindi ukunda).

Muri iki gihe cy’iterambere, no kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga kimwe no gusoma ibitabo cyangwa amakuru kuri Interineti birafasha.

Gusa niba urimo gutwarira ibintu bidasanzwe nko kurigata itafari, kurya ibitaka, akenshi biterwa n’uko umubiri wawe hari umunyu ngugu uba ubura, by’umwihariko ubutare. Ibyo bikosorwa no kurya ibikungahaye ku butare byaba ngombwa ugahabwa ibinini birimo ubutare.

Icyo gukora mu gihe wahuzwe

Guhurwa byo ni ikindi kintu kuko akenshi bijyana n’isesemi no kuruka. Icyo uba ugomba gukora, niba wahuzwe ikintu cy’ingenzi cyane, ushaka icyagisimbura bihuje intungamubiri. Niba wahuzwe ibishyimbo, warya amashaza.

Cyokora mu gihe umuntu yahuzwe uwo bashakanye, bisaba ko bakosora ibitagenda neza hagati yabo byaba na ngombwa bakitabaza impuguke mu bumenyamuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndatwite ariko ibintu byose narabihuzwe nicyo ndiye numva nkishaka mpita nkihurwa mbyuka mfite isesemi mfite n’isereri Kandi umuhumuro wibintu byose iyo unkubise mba numva Nguyen kuruka mungire inama y’icyo nakora

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Njye ndatwite nahuzwe ibyokuryabyose nibyo kunywa kd ndarukacyane mbe sinahagararumwanya kukombamfitisereri kuberinzara kd byose bibabiharii iyompumuriwe ndaruka nkendagucumutima, noneho niki cyamfasha mungirinama kungirubwoba kwindayazavamo😭😭😭😭😭😭

jacky yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka