Sobanukirwa akamaro ko kurya umuneke buri munsi

Imineke ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.

Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Igabanya ibyago byo kurwara asthma

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

Irinda umubiri kurwaragurika

Mu mineke habamo ‘antioxydants’ nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk’indwara y’umutima, diyabete na kanseri.

Ifasha ubwonko gukora neza

Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubushakashatsi

adrier ndagije yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka