Sobanukirwa aho Noheli n’itariki 25 Ukuboza bikomoka

Abantu benshi ku isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse, icyakora Padiri Ndagijimana Theogene wiga Amategeko ya Kiliziya i Roma, arawusobanura byimbitse.

Noheli ni izina rituruka ku ijambo ry’Igifaransa ’Noël’ naryo ryaturutse ku ijambo ry’Ikilatini ‘Natalis’ bisobanuye Ukuvuka.

Padiri Ndagijimana asobanura ko Noheli ku mukirisitu bidasobanuye kuvuka gusa, ati: “bisobanuye kuvuka ku Mukiza no kwigira umuntu kw’Imana. Uko kwigira umuntu kw’Imana ni ukwizihiza Imana yigize agahinja ndetse ikemera no kuvukira mu kiraro”.

Asobanura impamvu umunsi w’ivuka rya Yezu wizihizwa ku itariki 25 Ukuboza, Padiri Ndagijimana agira ati “Nubwo atariho neza itariki yaturutse ariko byenda kwegerana kuko kwizihiza Noheli tariki 25, byaturutse ku munsi w’abapagani wizihizwaga mu muco w’Abaromani witwaga ‘Dies Natalis Solis Invicti’, mu Kinyarwanda bivuze ngo izuka ry’izuba ridatsindwa”.

Ati “Mu gihe cy’ubukonje abantu basengaga izuba ubwo bari batarasobanukirwa Imana, bafataga Izuba nk’igitangaza kuko ryatumaga basubirana ubuzima bakava mu gihe cy’ubukonje. Bo batangiraga kwizihiza uwo munsi bahereye tariki 17 kugeza 21 Ukuboza. Icyo gihe Umwami witwaga OLoriane yahisemo kwegeranya iyo minsi yose kugira ngo yizihirizwe rimwe, bafata itariki 25 Ukuboza”.

Ikirugu gishyirwamo amashusho yerekana umwana Yezu wavukiye mu kiraro
Ikirugu gishyirwamo amashusho yerekana umwana Yezu wavukiye mu kiraro

Asobanura ko gufata umunsi wizihizwaga n’abapagani batazi Imana bakawuhuza n’umunsi mukuru wizihizwaho ivuka ry’Umukiza byaturutse ku kuba Imana mbere y’uko iza kuvukira mu isi, yabanje gutegura abana bayo, ivuka ari Umwami w’amahoro, ibyishimo, umucyo n’ubuzima.

Avuga ko umukirisitu nyawe adakwiye kwibaza impamvu Noheli yizihizwa tariki 25, ahubwo akwiye kwibaza ku by’umweru bine bibanziriza iyo tariki kuko ariho higishwa amasomo ategura ivuka rya Yezu.

Padiri Ndagijimana yongeraho ko Noheli yatangiye kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu kinyejana cya 2 atari tariki 25, nyuma uza kwizihizwa tariki 25 mu kinyejana cya 4 hagati 330 na 350, Papa Libẻre aza kuwushyira tariki 25 mu mwaka wa 354 i Roma, ugenda ukwira ku isi mu bihe bitandukanye.

Avuga kandi ko abapagani kera bizihizaga Urumuri bikagira n’aho bihurira ku bakirisitu Gatolika, kuko bemera ko abagiye kureba umwana Yezu wavutse bayobowe n’Inyenyeri bivuze ko n’ubwo bari abapagani ariko Urumuri rusobanuye byinshi no mu buzima bwa muntu.

Batuye igitambo cya Misa bashyize intera hagati y'umuntu n'undi
Batuye igitambo cya Misa bashyize intera hagati y’umuntu n’undi

Umunsi wa Noheli w’uyu mwaka wa 2021 wizihijwe henshi hatandukanye ku isi no mu Rwanda muri rusange bahanganye n’icyorezo cya Covid 19, aho igitaramo cya Noheri kizihijwe hubahirizwa amabwira Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Covid 19 yihinduranyijwe bwiswe Omicron.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyane turasobanukiwe

Hodal yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Muli make,Padiri avuze ko "Yezu atavutse le 25 December".Nibyo koko.Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Gatulika yahimbye” ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryabo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Murakoze kudusobanurira.mugire noel nziza.IMANA ibahe umugisha,

Damie nyandwi yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka