Simon Cowell wamamaye kuri YouTube ni Muntu ki?

Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.

Simon Philip Cowell, ifoto yo mu 2011
Simon Philip Cowell, ifoto yo mu 2011

Simon Cowell ni we watangije imishinga ya televiziyo ikorera hirya no hino ku isi yitwa X Factor na Got Talent, igamije gushakisha abantu bafite impano zitandukanye, nko kuririmba, gucuranga, gutera urwenya, imikino ngororamubiri, ikinamayobera (magie) n’ibindi.

Ni gahunda iri mu bihugu byinshi ariko izamamaye cyane ni izitwa The X Factor UK Factory na UK Got Talent zo mu Bwongereza, hakaba na The X Factor US na America’s Got Talent zo muri Amerika.

Amazina ye yose ni Simon Philip Cowell, yavutse ku itariki 7 Ukwakira 1959 mu Bwongereza, akaba icyamamare kuri television, rwiyemezamirimo n’umucuruzi w’ibihangano by’indirimbo z’abahanzi yateje imbere.

Simon yatangiye gukora nk’umwe mu bashinzwe gutanga amanota mu marushanwa yacaga kuri Televiziyo y’u Bwongereza (2001-2003), atangirira mu mushinga witwa Pop Idol (2001-2003), aza kujya muri The X Factor UK (2004–2010, 2014–2018), hanyuma muri Britain’s Got Talent (2007 kugeza magingo aya).

Yakoze no mu mishinga iteza imbere abahanzi muri Amerika (USA), aho yakoranye na American Idol (2002–2010,) The X Factor US (2011–2013), na America’s Got Talent (2016 kugeza ubu).

Imishinga ya The X Factor na Got Talent yagurishije ibikorwa byinshi ku isi hose, ndetse kuva muri 2004 kugeza muri 2010, ikinyamakuru The Time cyamushyize ku rutonde rw’abantu 100 bagize uruhare rukomeye mu buzima bw’abandi cyane ku rwego rw’isi.

Muri 2008, ikinyamakuru The Daily Telegraph cyamushyize ku mwanya wa gatandatu (6) ku rutonde rw’abantu 100 b’ibihangange mu muco w’Abongereza. Muri uwo mwaka kandi Simon Cowell yahawe ishimwe ridasanzwe mu birori bitambuka kuri Televiziyo y’u Bwongereza (Special Recognition Award).

Mu birori byo gutanga ibihembo bya televiziyo mu Bwongereza muri 2010 (British Academy Television Awards), Simon Cowell yahawe igihembo cyihariye cyitwa BAFTA Special Award, kubera uruhare ntagereranywa yagize mu guteza imbere imyidagaduro no gushakisha impano nshya zihishe mu bantu.

Muri 2018, Simon yahembwe inyenyeri igenerwa abantu b’ibyamamare mu mujyi wa Hollywood (Hollywood Walk of Fame) mu cyiciro cya televizion. Uyu mugabo azwiho gukoresha imvugo y’urucantege kenshi nk’umutangamanota mukuru, ku bantu bitabira amarushanwa yo kuririmba n’izindi mpano, rimwe na rimwe ndetse agakoresha ibitutsi bidakabije ashingiye ku byo abarushanwa baba bamaze kwerekana bitamunyuze.

Simon Cowell yatunganyirije ibihangano ndetse anateza imbere abahanzi benshi baje kuvamo ibyamamare muri muzika, urugero nka Little Mix, James Arthur, Labrinth, Leona Lewis, Fifth Harmony, Il Divo, Olly Murs, Noah Cyrus, Cher Lloyd, Fleur East, na Susan Boyle. Hari ndetse n’amatsinda y’abasore baririmbira cyangwa baririmbiraga hamwe nka Westlife, One Direction, PrettyMuch na CNCO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka