Seburikoko: Kibonge yakoze ubukwe abafana be bagira ngo ni filime
Emmanuel Mugisha uzwi cyane ku izina rya Kibonge muri Filime y’urwenya ya Seburikoko, Ni umugabo wa Umutoni Jaqueline, nk’ uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye.

Uku gusezerana kw’aba bageni kwitabiriwe kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, byitabirwa n’inshuti n’abavandimwe b’akadasohoka b’abageni, ndetse na bmwe mu bakinnyi ba filime bagenzi be.
Abamenye iby’ubu bukwe kimwe na benshi bakunda uyu mukinnyi wa Filime babonaga iby’ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga, bakurikije uburyo basanzwe bamuzi muri Filime bahurizaga mu kuvuga ko atakoze ubukwe, ahubwo yarimo akina filime.
Umwe witwa Muvunyi yagize ati" Ntabwo Kibonke yakora ubukwe, arimo arakina filime. Biriya se koko hahaha."

Undi nawe yagize ati" Kibonge rwose arimo arakina filime ahubwo ndumva mfite amatsiko y’igihe izasohokera, nkirebera ibya kiriya gishongore cy’umukobwa bari kumwe."
Kigali Today yifurije ishya n’ihirwe Emmanuel Mugisha (Kibonge) na Umutoni jacqueline.

Ohereza igitekerezo
|
Kibonge congs rwose nkunda ukina noneho za ndirimbo ngo fata telefone nizindi ziranshimisha
Kibonke tumwifurije urugo Rwkzaaaaa.gsa aradushimisha kdi abantu bumveko Atari commedy
Hahhh KBS umusaza yabikoze gusa kubyemera biragoye kuko asanzwe arumunyabiparu