Rev. Rutayisire asanga u Rwanda rukeneye abashinzwe kurumenyera ejo hazaza

Rev. Dr. Antoine Rutayisire ari mu babona ko Abanyarwanda bakeneye abajyanama bashinzwe kubamenyera ejo hazaza, ariko batari abaraguza umutwe.

Rev. Antoine Rutayisire
Rev. Antoine Rutayisire

Uwo mushumba ari mu bavuga ko bakunze guterwa impungenge n’ejo hazaza h’isi n’ah’u Rwanda by’umwihariko, hashingiwe ku bibazo birimo ubwiyongere bw’abaturage, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Rev Dr Rutayisire, Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani i Remera mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Kigali Today ko abo bantu ari abashinzwe kumenya ibizaba, bifashishije amakuru y’ibyo babona “futurists”.

Ubusanzwe ibindi bihugu cyane cyane ibyibasirwa n’ibiza, bishingira igenamigambi ryabyo kuri abo bajyanama, kugira ngo nihabaho ibibazo abaturage bazabe biteguye guhangana na byo.

Rev Rutayisire avuga ko abayobozi mu nzego zitandukanye bajya bakora akazi k’ubujyanama bw’igihe kizaza, nk’iyo basaba abaturage kubyara bake bashoboye kurera, cyangwa iyo babasaba kwizigamira.

Ati ”Ariko dukeneye abatekinisiye b’inzobere mu kutwigira ibihe bizaza batari ba bandi baraguza umutwe kuko bo barizana. Ngira ngo ba Nostradamus n’abahanuzi bo muri Bibiliya ntawabahaga akazi.”

Ati “Ariko tubonye abakora isesengura bashingiye ku byo babona bakadukorera igenamigambi ry’imyaka 10 cyangwa 20 iri imbere twaba tugize umugisha, kuko igihugu kitabafite gisubira inyuma”.

Rev Rutayisire avuga ko hari ibintu umuntu adakenera guhumiriza ngo ahanure, birimo kuba u Rwanda rufite ikibazo cy’abaturage benshi bakeneye guteganyirizwa uko bazabaho.

Ati ”Uzajye mu muhanda mu masaha ya nimugoroba urebe abana baba bava ku ishuri uko bangana. Tugerageza kwirema umutima ko nta kibazo gihari, ariko kirahari.”

Rev Rutayisire akeka ko impamvu Abanyafurika muri rusange batagira abashinzwe kubigira igenamigambi ry’igihe kirekire, babiterwa n’uko babona imvura ihagije kandi ubutaka bahingaho butaragunduka.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko buri rwego rwa Leta rugira uburyo ruteganyiriza ejo hazaza rukurikije inshingano rufite, ariko “uburyo buvugwa hano buratandukanye.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN, Godfrey Kabera, ati ”Mu nzego zitandukanye rwose birahari ariko icyo ushaka kuvuga ndumva gitandukanyeho gato.”

Bimwe mu bihugu bivugwa kuba byarihaye icyerekezo cy’igihe kirekire bibifashijwemo n’abahanga mu igenamigambi birimo nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’iz’Abarabu, u Bushinwa, Finland, Brazil, Singapore n’u Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nsubiza Gitenge,ushingiye kubyanditse muri Bible ,nawe ubaye umujyanama uri mubo Rev yavugaga,ubwo hari nabandi bafite uko babyumva yeanda bashingiye kuzindi sciences.Rero ibyo Rev AVUGA NUKURI CYANE

kanamugire eric yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ibyo Pasteur Rutayisire avuga bifite ishingiro.
Abahanga mû kwiga imishinga,batubwira ko hari imishinga ikorwa,nko mu myaka 5 ya mbere ikunguka,indi ikurikiye ikarangwa n’igihombo.Akenshi iyi niyo bâ mpatsibihugu baduha cyangwa badukorera.Twayibona tukajya mu bicu ngo twakize kandi bo babibona ko nyuma y’igihe runaka tuzasubir’inyuma.N,ibihugu ni uko;haba ibihe by’uburumbuke,hakaba n’ibihe by’amapfa kandi kubiteganya birashoboboka.Muri bibiriya turibuka Yozefu mwene Yakobo ibyo yakoze mû Misiri igihe cya Farawo.
Mû Rwanda dukeneye inararibonye zafasha igihugu kumenya uko ahazaza hazaba hameze zihereye ku isesengura ry’ibihe byahise n’ibyo turimo none.Mbona binakorwa,ariko byaba byiza habayeho urwego cyangwa itsinda ry’abantu babishinzwe.
Biragoye kubyumva ariko birashoboka kandi ni ngombwa kugirango iterambere turimo turirinde gutsikira,gusitara no kuba twasubir’inyuma.

Kayumba Sebastien yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Niba ushaka kumenya ejo hazaza,baza bible aho kubaza abantu.Niyo yonyine izi ibintu bizaba mu myaka iri mbere.Kandi iyo usomye bible neza,nibwo wumva neza uko ejo isi izaba imeze.

GITENGE Paul yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Nagirango nsubize Rev. Dr. Antoine Rutayisire uvuga ngo "Abanyarwanda bakeneye abajyanama bashinzwe kubamenyera ejo hazaza".Nagirango mbanze mubwire ko ibyo ashaka bidashoboka,kuko nta muntu numwe wamenya "Ejo hazaza",keretse imana yonyine.Imana imaze kuturema,cyane cyane ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yacu yitwa Yehova yatweretse "our Future".Muli make,dore uko Bible ivuga.Dutegereje isi nshya izaba Paradizo n’ijuru rishya(2 Petero 3:13).Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe YESU.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abantu bose babi,isigaze abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Noneho isi ibe Paradizo,ibibazo byose biveho burundu (Ibyahishuwe 21:4).Ngaho ahazazejo Pastor Rutayisire yibaza.Abajyanama asaba ko batwereka ejo hazaza,ntabwo bahamenya.Kereka imana yonyine yaturemye.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Ariko abayoheva ninde wqbabwiye ko Imana yitwa Yehova? Wita imana izina uhawe nande ubwo bushobozi? IMANA irenze kure uko abayehova muyitekereza! Biransetsa cyane iyo muvuga ngo byisomere muri......... muvuga imirongo ya bibiliya. Bibiliya niki? Mwiga kuyifata mu mutwe gusa aho kuyisesengura ngo muri kujya mu isi nshya! Abazungu bazabata ruhabwe nimutagira ubwenge. Muri idini nkayandi urrtse ko kubavumbura bigoye kubatabakoraho ubushakashatsi.

Masabo yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Ubujiji ibyo wanditse

Kim yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka