Reba amagambo atangaje ajya yandikwa ku modoka

Ku bantu bakunze gukora ingendo mu mihanda minini nk’umuhanda Kigali- Rusumo, Kigali-Huye, Kigali- Gatuna, Kigali-Rusizi, n’ahandi, bajya babona amagambo aba yanditse ku makamyo atwara imizigo, ariko no muri Kigali izo kamyo zanditseho amagambo atangaje ziraboneka, ikibazo kikaba ari ukumenya ngo abayandikaho, baba bashaka ko ari nde uyasoma? Mbese baba bagamije kubwira nde mu by’ukuri?

Iyo usomye ayo magambo ubonamo amwe asa n’aho asekeje, andi ubona asa n’amaganya, andi asa n’acyurira abantu runaka, andi ukabona ari nko kuvugira mu migani… ariko ntawuzi niba ababwirwa bayasoma koko ku buryo ubutumwa bwaba bugera aho bugenewe.

Amagambo yandikwa ku makamyo atwara imizigo hano mu Rwanda, akenshi aba yanditse mu Kinyarwanda, ariko hari n’amakamyo menshi aba yanditseho amagambo nk’ayo atangaje ariko mu rurimi rw’Igiswahili, kubera ko harimo amakamyo atwara imizigo aturuka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho ururimi rw’Igiswahili ari rumwe mu zikoreshwa cyane.

Dore amwe muri ayo magambo yandikwa ku makamyo

1. Ibyo unyifurije Imana igukubire karindwi

Iyo ubisomye uba wagira ngo ni isengesho umuntu akoreye uzasoma ibyo wese, ariko ntawuzi niba ari ko kuri koko.

2. Nabasanze ino

Iyo ubisoma wagira ngo hari abantu babwirwa ko bagize uburangare ntibagura ikamyo vuba none ayiguze mbere yabo.

3. Menya ibikureba/vuga ibikureba

Iyo ubisoma uba wumva bisa n’aho hari umuntu ubuzwa kugira icyo yavuga kuri iyo kamyo.

4. Kubyibuha kandi umfitiye ideni ni ikimenyetso cy’agasuzuguro(Kunenepa wakati nakudai ni dalili ya dharau)

Ayo ni amwe mu magambo aba yanditse ku makamyo aturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda bikoresha ururimi rw’Igiswahili. Aho ngo ntawagombye kubyibuha mu gihe afite ideni ry’abandi.

5. Vuga cyane, bara inkuru cyane ariko usenge ntibizakugereho(Sema sana, simulia sana, lakini omba yasikukute)

Ayo ni amagambo ubona yaba abwira nk’abantu bakunze gushyushya inkuru bumvise ku bandi, ariko bakibagirwa ko hari igihe na bo byazabageraho.

6. Ahatakiryaryata ntugakomeze kuhashima(Palipoacha kuwasha usipakune tena)

Urebye wagira ngo uwanditse ayo magambo ku ikamyo yashakaga kubuza abantu kujya bakomeza kwita ku bintu byarangiye nubwo ntawabihamya ko ari cyo yari agamije koko.

7. Umugore ni isura, ku ngeso nzamugorora ( Mwanamke sura, tabia nitamnyoosha)

Ntawuzi niba uwo wanditse aya magambo yarabwiraga abasore barambagiza kujya birebera amasura gusa kuko ingeso zahinduka.

8. Niba uje mu Mujyi zana ubwenge gusa, ingeso uzazihasanga (Ukija Mjini njoo na akili tu, tabia utazikuta huku)

Urebye wagira ngo ni ugukangurira abajya mu Mijyi bavuye mu cyaro, kujyayo ari uko bumva biteguye guhangana na byinshi bazayisangamo.

9. Abagabo bose si ko ari ibicucu, hari abakiri ingaragu (Not all men are stupid, some are still single)

Uwanditse ayo magambo agomba kuba yarashakaga kumvikanisha ko gushaka abagore ari ibibazo bityo ko abazi ubwenge bahitamo kwikomereza kuba ingaragu.

10. Gukuramo inda ntibituma umuntu yongera kuba umukobwa ahubwo akomeza kuba nyina wa nyakwigendera(Kutoa mimba hakufanyi kuwa msichana, bali utabaki kuwa mama wa marehemu)

Uwo ashobora kuba yarakeburaga abakobwa bakuramo inda ku bushake bibeshya ko bibasubiza kuba abakobwa, ko bitabaho.

11. Buri muntu agira amafaranga, itandukaniro riza ku ngano yayo (Kila mtu ana pesa, tofauti ni kiwango)

Urebye wabona ko uwanditse ayo magambo ku ikamyo ye, yahumurizaga abajya biheba ko bafite amafaranga makeya, ko ntacyo bivuze cyane, icya ngombwa ari uko abantu bagira amafaranga nubwo aba atangana ku bantu bose.

12. Aho kwizera umukobwa, uzizere inzoka (Believe a snake but not a girl)

Uwanditse ayo magambo ku modoka ye ashobora kuba yarahemukiwe n’abakobwa, ariko ikigereranyo yakoresheje kiratangaje, kuba abagereranya n’inzoka.

13. Kubyibuha inda udafite amafaranga, ni nko gutwara inda udafite umugabo(Kitambi bila Pesa, ni sawa na mimba bila mume)

Uwo ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko umuntu udafite amafaranga atagombye kubyibuha kuko ubundi kubyibuha inda byagombye kujyana n’amafaranga afite. Gusa ntawuzi niba ari byo koko.

14. Injiji iba ari injiji yaba yarize cyangwa se itarize (mpumbavu ni mpumbavu 2 awe amesoma au hajasoma)

Uwo wanditse ayo magambo ku ikamyo ye agomba kuba yizera ko nta cyabuza umuntu w’injiji gukomeza kuba injiji nubwo yajya mu ishuri.

15. Ufite ubuzima bukomeye nk’igufa ariko nturambirwa guhonga (Una maisha magumu kama mfupa, lakini huchoki kuhonga)

Uwanditse ayo magambo ku ikamyo ye agomba kuba yarakeburaga abagabo cyangwa abasore baba bafite ubuzima bubagoye ariko na dukeya babonye bakaduhonga indaya.

16. Impanuka si ukugongwa n’imodoka gusa no kwibeshya mu gushaka ni impanuka(Ajali si kugongwa na gari tu, hata ukikosea kuoa/kuolewa nayo pia ni ajali)

Urebye wagira ngo uwanditse ayo magambo yabwiraga abantu kutazibeshya ko impanuka ari izibera mu muhanda, hari n’izindi zibaho mu buzima.

17 . Hari iyo So afite? (Baba yako anayo?)

Uwanditse ayo magambo ashobora kuba yarabwiraga abantu baseka abantu bafite imodoka zitameze neza, nyamara bo badafite n’izo zishaje cyangwa se zitameze neza.

18 Iby’urukundo ni mu Burayi, Afurika ni ubucuruzi ( Mapenzi Ulaya, Africa biashara)

Uwanditse ayo magambo ashobora kuba yarashakaga kumenyekanisha ko uko ibintu bitandukanye bijyanye n’uko imigabane y’Isi itandukanye.

19. Nta gishoro cy’amafaranga ufite, ese n’igishoro cy’imbaraga ntacyo? Mtaji wa pesa huna, Je na mtaji wa nguvu huna?

Uwanditse ayo magambo agomba kuba yarashakaga kuvuga ko umuntu atabura byose, kuko abaye adafite amafaranga, nibura yaba afite imbaraga.

20. Nukunda amafiriti ntuzatinye no gutwara inda( ukipenda chips,usiogope mimba)

Uwo ashobora kuba yaranditse ayo magambo ku modoka ye, ashaka gukebura abakobwa bajya kurya amafiriti bagurirwa n’abasore. Gusa ntawuzi niba ari ukuri.

Amagambo yandikwa ku mamodoka cyane cyane ku makamyo atwara imizigo ni menshi cyane, gusa ntawahamya ko ubutumwa butangwa muri ayo magambo bugera ku bo bugenewe koko.

Aya ni andi mafoto y’ibinyabiziga agaragaraho bene aya magambo:

Uyu we imodoka ye ayifata nk'aho ari "Ubwato bwa Nowa"
Uyu we imodoka ye ayifata nk’aho ari "Ubwato bwa Nowa"
Uyu we yagaragaje ko nubwo indogobe itize, ariko ihorana akazi. Ashobora kuba yarashakaga kugaragaza ko kwiga ari kimwe, gukora bikaba ikindi
Uyu we yagaragaje ko nubwo indogobe itize, ariko ihorana akazi. Ashobora kuba yarashakaga kugaragaza ko kwiga ari kimwe, gukora bikaba ikindi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe ayamagambo yandikwa ku mamodoka biterwa nanyirayo ibiuhe arimo, yararimo,yanyuzemo, ibyamubayeho, gucurira,gushimira, amaganya,.....
gusa ibi bikwiriye gucika
cyangwa bakajya babitangira imisoro kuko baba bamamaza

alias Tite yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka