Puwavuro ikoreshwa nk’ikirungo ikize kuri vitamine C kurusha amacunga (ubushakashatsi)

Hari abakoresha puwavuro (poivron) mu gikoni nk’ikirungo, cyangwa se bakayikoresha kuko babona igaragara neza, ariko rero si ibyo gusa kuko burya ifite n’akamaro kenshi.

Ku rubuga rwa Internet www.femininbio.com, bavuga ko puwavuro igizwe n’amazi ku rugero rwa 90 %, ku buryo ifasha abantu bifuza kugabanya ibiro.

Puwavuro ikungahaye cyane kuri vitamine C. Miligarama 125 za puwavuro y’umuhondo cyangwa y’umutuku, izanira umuntu ingano ya vitamine C akeneye ku munsi ndetse ikagira ubwikube kabiri bwayo.

Puwavuro yifitemo ibyitwa ‘antioxidants’ bituma irinda umubiri gufatwa n’indwara zitandukanye, puwavuro kandi ituma amagufa, amenyo,ishinya bigira ubuzima bwiza.

Kubera ‘antioxydants’ ziri muri puwavuro nk’izitwa ‘caroténoïdes’ cyangwa ‘vitamine C’, kurya puwavuro kenshi bituma umuntu atarwara za kanseri zimwe na zimwe nka kanseri y’ibere, iy’urura runini ndetse n’ibibyimba ku bwonko.

Ikindi cyiza cyo kurya puwavuro kandi, ni uko zirinda indwara z’umutima. Za ‘antioxydants’ ziba muri Puwavuro zibuza ibinure bibi bya ‘cholestérol’ kwitsindagira mu mitsi itembereza amaraso.

Puwavuro kandi ni isoko ya vitamine B6 na ‘acide folique’. Ubushakashatsi bwagaragaje ko puwavuro igabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe ndetse ikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Puwavuro igira uruhare rukomeye mu gusukura amara. Kuba Puwavuro ikize ku byitwa ‘fibres’ ndetse n’amazi bituma ibyo umuntu yariye binyura mu mara byoroshye bigasohoka.

Puwavuro ituma uruhu rugira ubuzima bwiza rugahora rusa neza kubera ibyitwa ‘carotène’ biboneka cyane cyane muri puwavuro itukura, bituma uruhu rusa neza. Ikindi kandi puwavuro irinda uruhu gusaza vuba.

Puwavuro ni isoko y’umwimerere y’ibyitwa ‘lutéoline’. Ubushakashatsi bwagaragaje ko indyo ikungahaye kuri ‘lutéoline’ irinda ubwonko kwangirika ndetse ikanarinda kwibagirwa bikabije bijyana n’imyaka.

Ku rubuga www.topsante.com, bavuga ko puwavuro ari uruboga ariko rukaba n’urubuto icyarimwe kimwe n’inyanya.

Kuri urwo rubuga bavuga ko puwavuro ari rwo ruboga rwa mbere rugira vitamine C kimwe na persil. puwavuro igira Vitamine C nyishi kurusha n’imbuto nka ‘kiwi’ cyangwa se n’icunga.

Puwavuro yigiramo za vitamine zitandukanye zifite akamaro ku buzima bw’umuntu harimo nka vitamine A ndetse na vitamine zo mu itsinda rya B(B6 na B9), ndetse na vitamine E.

Puwavuro kandi ifasha mu igogora, iyo bayivanze na tungurusumu ndetse n’amavuta ya olive bituma igifu kigogora neza ibyo umuntu yariye.

Puwavuro ni nziza no ku bana batangiye kwiga kurya, gusa ngo kuri abo bana bagitangira kurya, ibyiza ni uko bahera kuri puwavuro y’umuhondo kuko ni yo ibamo isukari, nyuma bagakurikizaho itukura bakazaheruka iy’icyatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

The Beste ndabemera

Valens yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka