Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ni muntu ki?

Amazina ye yose ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy; yavutse ku itariki 25 Mutarama 1978, atangira kujya muri Politiki avuye mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane n’izo gusetsa, ubu akaba ari we Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy

Zelenskyy yakuze avuga Ikirusiya nk’ururimi kavukire mu gace ko hagati muri Ukraine, akaba yarize ibijyane n’amategeko muri Kaminuza ya Kyiv National Economic University, aho yakuye impamyabushobozi mu mategeko.

Amaze igihe gito arangije kwiga, Zelenskyy yashinze ikigo cyitwa Kvartal 95 gitunganya filime, inkuru zishushanyije, ibiganiro byo gusetsa, filime z’uruhererekane zitambuka kuri televiziyo zirimo iyitwa Servant of the People (Umukozi w’Abaturage), Zelenskyy ubwe akaba yarakinagamo ari Perezida wa Ukraine.

Izo filime zatangiye guca kuri televiziyo guhera muri 2015 kugeza muri 2019 zirakundwa cyane, ndetse muri Werurwe 2018 abakozi b’ikigo cya Zelenskyy bashinze ishyaka rya politiki rifite izina nk’iry’iyo filime (Servant of the People).

Iryo shyaka rimaze gushinga imizi, Zelenskyy yateye intambwe yiyemeza guhatanira umwanya wa Perezida muri Ukraine, atanga ibyangombwa ku mugaragaro ku itariki 31 Ukuboza 2018, bibera rimwe n’ijambo ryo gusoza umwaka ry’uwahoze ari Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko bica kuri shene ya televiziyo yitwa TV 1+1.

Zelensky yatsinze amatora ku majwi 73,23% mu cyiciro cya kabiri atsinze Petro Poroshenko, akimara kujya ku buyobozi yahise aharanira gushyira imbere urugamba rwo kurwanya ruswa, ari nako ashyira imbaraga mu bikorwa byo gushyigikira ubumwe hagati y’abanya Ukraine n’abaturage bavuga Ikirusiya.

Guverinoma ye ikunze gukoresha imbuga nkoranyamgaba cyane mu bikorwa byo guhuza abaturage, by’umwihariko urubuga rwa Instagram. Zelenskyy yimamariza kuyobora igihugu, yijeje abaturage kugarura ubwumvikane hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse agerageza no kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, ariko muri 2021 umubano w’ibihugu byombi wabaye nabi cyane kugeza ubwo u Burusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ibintu bigitangira kumera nabi hagati y’ibihugu byombi, Zelenskyy yanze guha agaciro amakuru yamugeragaho amucira amarenga ko u Burusiya bugiye kumugabaho ibitero, ari nako asaba umuryango wa OTAN kumwizeza umutekano no kumuha ubufasha mu bya gisirikare, kugira ngo u Burusiya bugire ubwoba bwo kumutera ariko birangira intambara ibaye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu riremeza ko intambara imaze kugwamo abaturage b’abasivili barenga 900, inkomere zirenga 1.450 n’impunzi zibarirwa muri miliyoni 6,5 ku ruhande rwa Ukaraine. Ku ruhande rw’u Burusiya, imibare iheruka gutangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abasirikare bamaze kugwa ku rugamba babarirwa mu bihumbi birindwi n’inkomere zirenga ibihumbi 14, mu gihe Ukraine imaze gutakaza abasirikare barenga 2.800 n’abafatiwe ku rugamba barenga 500.

Ukraine iri mu ntambara yagabweho n'u Burusiya
Ukraine iri mu ntambara yagabweho n’u Burusiya

Kwihagaragaraho no kwanga kuba ingaruzwamuheto ngo ashyire intwaro hasi, nk’uko arimo kubisabwa n’u Burusiya, byatumye Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy w’imyaka 44, afatwa nk’ikimenyetso cy’ubutwari bw’abanya Ukraine ku rwego mpuzamahanga, n’ubwo arimo guterwa inkunga n’umuryango wa OTAN ufitwemo uruhare runini na USA mu bya gisirikare.

Uyu muryango kandi urebye ni nawo ntandaro y’ubu bushyamirane, kuko wifuza kwinjizamo Ukraine, ibintu Vladimir Putin adakozwa nk’Umukuru w’Igihugu kitari muri OTAN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

sinzi ukonabivuga mubyukuri presida wa ukraine niyemere kuko ikibabaje cyane nabaturage

ndumwe mubanyeshuri ba E.S KADAHENDA yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Gsa ndagushimiye mumakuru wanditse munyamakuru tugendeye kuburenganzira bwamuntu president wa ukraine ntibyamubuza kubintwari namanike amaboko bsi arengere abaturage kd abincuti na russian bizafasha isi yose

Nyirabwenge benilde yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Kwa kweli ibintu president w’Uburusiya yakoze bigaragaza umukuru w’igihugu w’umuswa kuko ntaburenganzira igihugu icyo aricyo cyose kiba gifite bwo uwo kwinjira mukindi gihugu nukurata ubutwari ark kd bishobora kuzarangira nabwo abubuze so, reka tuvuge ko wenda icyo bahora Ukraine ari uko yashakaga kwinjira m’umuryango wa OTAN nonese tuvuge ko iyo uburusiya aribwo bwashakaga kwinjiramo na Ukraine yari kuyitera? Isi irambiwe kurata ubutwari bitanyuze nibura mumagambo ahubwo binyuze muri ukiukaji wa nchi kd nia ya kujigamba ucumi kamwe haitakubalika nadhani kwa uwezo wake Maulana mzozo huo utamalizika inshallah

Msafiri yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

namanike amaboko asabe amahoro bacumugani mukinyarwanda ngo ahimfizi zirwaniye hababara ibyatsi mbabajwe nabaturage

ntakirunka emmanel yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

cyangwa aziko arimo gukina filime z’uruhererekane ku gihugu kuko nibyo azi

Alias yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Rwose Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy arimo kwicisha abaturage be. ntago umuyobozi mwiza atuma igihugu cyijya mu ntamabara.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Uyu mu prezida wa Ukaraine njye mbona niba akunda igihugu cye yagombye kuba inshuti n’uburusiya. kuko atagiye muri OTAN ntacyo yatwara igihugu cye. arko kujya muri OTAN arimo gusenya igihugu cye cyane pe

Alias yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka