Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yifurije isabukuru nziza Perezida Kagame

Ubwo yarimo ageza ijambo ku bitabiriye inama irimo guhuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageze hagati mu ijambo rye, yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza.

Perezida Kagame kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, yizihije isabukuru y’imyaka 62 y’amavuko (yavuze tariki 23 Ukwakira 1957).

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye inama ibera i Sochi mu Burusiya ku matariki ya 23 na 24 Ukwakira 2019.

Perezida Putin yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagize isabukuru y’amavuko. Ndamwifuriza ibyiza byose. Yizihirije isabukuru ye hano ari kumwe n’inshuti, n’ubwo hano ari mu kazi.”

Abari muri iyo nama bashimye Perezida Putin, babigaragaza bakoma mu mashyi nyuma y’iryo jambo yari amaze kuvuga.

Andi mafoto:

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ISABUKURU NZIZA

gakuba yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka