Perezida Samia Suluhu Hassan ni muntu ki?

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavutse ku itariki 27 Mutarama 1960, ni Perezida wa gatandatu wa Tanzania, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

Madam Suluhu ni we mukuru w’igihugu wa mbere w’umugore muri Tanzania, umwanya ariho kuva ku itariki 19 Werurwe 2021 nyuma y’itabaruka rya nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli watabarutse ku itariki 17 Werurwe 2021.

Ku ngoma ya Magufuli, Suluhu yari umukuru w’igihugu wungirije.

Uyu mubyeyi ukomoka muri Zanzibar, yabaye Minisitiri wa Zanzibar igice gifatwa nk’ubutaka bwa Tanzania ariko gifite ubuyobozi bwacyo, ku ngoma ya Amani Karume. Yabaye n’intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye agace ka Makunduchi kuva muri 2010 kugeza muri 2015 aho ndetse yaje no kujya ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida Karume, guhera muri 2010 kugeza muri 2015.

Muri 2014, Samia Suluhu Hassan yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko ya Zanzibar ashingwa no gukora umushinga w’Itegeko Nshinga.

Amasomo

Amashuri yisumbuye, Samia Suluhu yayarangije mu 1977 ahita atangira akazi bidatinze ariko akomeza kubifatanya n’amasomo mu mashuri makuru n’amahugurwa yagenda akora kugeza mu 1986, aribwo yarangije amasomo ya kaminuza mu ishuri rikuru ryitwaga icyo gihe Institute of Development Management (ubu ni Kaminuza ya Mzumbe University) aho yakuye impamyabushobozi mu ishami ryigisha ubuyobozi rusange (Public administration).

Hagati ya 1992 na 1994, Samia Suluhu Hassan yakurikiye amasomo kuri kaninuza ya Manchester, UK ahavana impamyabushobozi mu by’ubukungu.

Muri 2015, yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’abaturage, amasomo yakurikiye muri gahunda ihuriweho na kaminuza yo muri Tanzania yitwa Open University of Tanzania na kaminuza yo mu Bwongereza yitwa Southern New Hampshire University.

Ubuzima bwa Politike

Mu mwaka wa 2000, Samia Suluhu Hassan ni bwo yatangiye inzira yo kwinjira muri politike, kuko muri uwo mwaka ari bwo yatorewe umwanya wihariye mu nNeko Ishinga Amategeko ya Zanzibar, ndetse Perezida Amani Karume amushyira muri Guverinoma ya Zanzibar.

Icyo gihe yari we muyobozi w’umugore umwe rukumbi muri guverinoma, ibintu byamubereye ikigeragezo kitoroshye kubera ko bagenzi be b’abagabo bamusuzuguraga.

Ibi ariko ntibyamubujije gukora akazi ke neza, kuko ndetse yongeye kugirirwa icyizere muri 2005 akomeza kuguma muri Guverinoma ya Zanzibar.

Muri 2010 ku ngomba ya Perezida Jakaya Mlisho Kikwete, Samia Suluhu Hassan yiyamamarije umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ahagarariye agace ka Makunduchi ko muri Zanzibar ndetse yegukana intsinzi ku majwi 80%, Peresida Kikwete amushyira ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma.

Ku itariki 5 Ugushyingo 2015, Samia Suluhu yabaye Perezida wungirije wa mbere w’umugore mu mateka ya Tanzania, ubwo nyakwigendera Perezida Magufuli yegukanaga intsinzi yo kuyobora igihugu, ndetse bombi bongera kugirirwa icyizere n’abaturage muri manda ya kabiri mu matora yo kuya 28 Ukwakira 2020.

Ku itariki 17 Werurwe 2021, Samia Suluhu Hassan nka vice perezida wa Tanzania, ni we watangaje inkuru y’incamugongo ibika urupfu rwa Perezida Magufuli wazize uburwayi, nyuma y’iminsi myinshi yari amaze atagaragara mu ruhame.

Samia yarahiriye kuyobora Tanzania ku itariki 19 Werurwe 2021, akaba ari we mukuru w’igihugu wa mbere w’umugore mu mataka ya Tanzania, akaba n’umunya Zanzibar wa kabiri uyoboye Tanzania, n’Umuyisilamu wa gatatu ubaye Perezida wa nyuma ya Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Kikwete.

By’akarusho rero, Samila Suluhu Hassan ubu ni umwe mu bakuru b’igihugu b’abagore babiri bari ku buyobozi hamwe na Sahle-Work Zewde wa Ethiopia. Aka gahigo ubundi kari gafitwe na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore ku mugabane wa Africa ubwo yatorerwaga kuyobora Liberia nka perezida wa 24 kuva muri 2006 kugeza muri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Samia nakomerezeho ayobore igihugu neza nkunko magufuri

John yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka