Padiri Amerika asanga kudashaka utarihaye Imana ari ubugwari

Padiri Amerika Victor umaze iminsi arimo kwandika ibitabo bifasha abashakanye kugarura umubano mwiza no kurushaho kubaka urwo bashinze rugakomera, akanagira inama abifuza gushinga umuryango, asanga kubaho udashatse utari uwihaye Imana ari ubugwari.

Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera
Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera

Ubwo yari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, yatangaje ko kuba umusore cyangwa umukobwa yahitamo kudashaka ari uburenganzira bwe mu gihe yakwiyemeza kudakora ibyaha cyangwa ngo agire izindi ngaruka kuri we, ariko agasanga ari nka ya tarenta yatanzwe ntigire umumaro.

Yagize ati “Muri bibiriya hari aho bavuga umuntu wahawe itarenta akananirwa kuyibyaza umusaruro, ntaho ataniye n’umusore cyangwa umukobwa wiyemeza kudashaka atarihaye Imana kandi atarwaye, gusa abyiyemeje akabigeraho adaca ku ruhande ntacyo byaba bitwaye gusa ni nk’ubugwari”.

Padiri Amerika avuga ko Imana yaremye abantu ngo bororoke bityo ko umuntu wese ufite ayo amahirwe adakwiye kureka gufatanya n’Imana kurema uretse wenda abafite uburwayi butatuma bashaka.

Yagize ati “Uretse abihaye Imana bizwi ko batabyara ku mpamvu z’umuhamagaro w’Imana, ubundi abandi bakwiye kuba bashaka kuko abantu bakeneye no kororoka”.

Padiri Amerika aherutse gusohora ibitabo bine bikurikira ibindi yari yaramuritse agamije gufasha umuryango gukomeza kwiyubaka.

Ibi bitabo bine ni “ni wewe” yacyanditse agira inama abitegura gushakana, “Ibanga riramba” ni igitabo yanditse abwira abashakanye kubakira ingo zabo ku Mana, “Iwacu mu rugo” aho yabwiraga abashakanye kumenya kuganira mu rugo ndetse na “Urugendo dufatanyije” akaba avugamo uko umuryango wabaho utekanye.

Ibyo bije bikurikira ibindi bitabo nka “Urarwubake cyane” na “Bazabamenyera ku mbuto mwera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo bitabo x byaboneka bite

MANIZABAYO ALODIA yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Nagirango Padiri ansobanurire neza.Kwiha Imana ni iki?Ese ni ukujya kuba mu bigo by’abapadiri cyangwa ababikira?Ese ni ukutarongora cyangwa kutarongorwa?Nkeka ko ntaho bitaniye n’abavuga ngo ni abarokore.Ngo barakijijwe.Bakumva ko batandukanye n’abandi bantu bakora ibyaha.Gusa icyo nemera,nuko umukristu aho atandukaniye n’abandi bantu,nuko yirinda ibyaha.Kandi agakora umurimo Yezu yasabye abakristu nyakuri bose wo kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ubwo nibwo bukristu.Ibindi ni imihango y’idini gusa.

ngabonziza abel yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka