Nyuma yo kwangirwa gushyingirwa na pasiteri, itorero ryabakoreye ubundi bukwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, byari ibirori bikomeye mu itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Mwito mu karere ka Nyamasheke u murenge wa Bushenge, ubwo hatahaga ubukwe budasanzwe bwa Sibomana Donath na Mukamuganga Monique, abantu bose batabasha guhisha amenyo uretse pasitori wabasezeranyije wenyine.

ibyishimo byari byose ku maso ya Donath na Mukamuganga Monique nyuma yo gusubizwa uburenganzira bari bambuwe
ibyishimo byari byose ku maso ya Donath na Mukamuganga Monique nyuma yo gusubizwa uburenganzira bari bambuwe

Ni nyuma y’amezi abiri Kigali Today ibagejejeho inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Nyamasheke: Amafaranga ibihumbi 15 yatumye ubukwe budataha’, aho Pasitori Ntakirutimana Samuel wa Paruwasi ya Mwito yanze gushyingira abageni kuko ngo bari bakererewe kubera imvura yaguye bakugama, ndetse bakabura amande y’amafaranga bari baciwe.

Nyuma yo kwishyingira kw’aba bageni byakomeje gukurura umwuka mubi mu bayoboke b’iyi paruwasi ya mwito ndetse bamwe bakavuga ko byabagoraga kumva ubutumwa butangwa na Pasitori wayo kubera ko yanze gushyingira abageni, kugeza aho bishyingiye.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2019 nibwo aba bageni bongeye kuvugisha Kigali Today bavuga ko abanze kubasezeranya babasabye imbabazi, ndetse bakanabakorera ubukwe butangaje kuko ibyasabwaga byose itorero ryabyishatsemo.

Mu kiganiro Kigali Today, yagiranye n’aba bageni Sibomana Donath yagize ati”nejejwe n’ibyiza ndimo kuko ikibazo narimfite cy’ubukwe butagenze neza ubushize cyarangiye, kandi bikaba byakoranywe umutima w’urukundo.

Pasitori ari gushyingira abageni bari bavukijwe uburenganzira bwabo
Pasitori ari gushyingira abageni bari bavukijwe uburenganzira bwabo

Kugira ngo bigende neza itorero ryabigizemo uruhare rukomeye kuko n’ibi turi kunywa ni bo babiguze. Ibinyobwa byatanzwe n’itorero, ibiribwa bitangwa na Pasitori wagombaga kudushyingira.”

Umufasha we Mukamuganga Monique yungamo ati ”Ndi uwo muri uru rugo. Ni jye wari wateguye ubukwe ubushize biranga ariko uyu munsi Imana yashimye ko buba, kuko uko twabyifuzaga mu gihe cyashize ni ko byagenze kandi ubuyobozi bw’itorero bwagiye buza kudusaba imbabazi kenshi binyereka ko byari byabakoze ku mutima. Nkaba nshima n’ukuntu bose baje kwizihiza ubukwe bwacu.”

Bamwe mu baturage bari batashye ubukwe bw’ubushize bavuga ko bari barazinutswe ubutumwa butangwa n’uyu mu pasitori watumye abayoboke be bishyingira, icyakora kuba yisubiyeho agasaba imbabzi ndetse agafata n’icyemezo cyo kongera kubakorera ubukwe, ubu amahoro ngo arahinda.

Nyirandayambaje Pascasie ati ”Uwo munsi twarize amarira menshi turamubwira tuti ambika umugabo wawe impeta nawe akwambike indi mwitahire. Abantu benshi ntabwo twafashwaga kubera ayo makosa yari yakozwe n’itorero.”

Pasitori Ntakirutamana Samuel nyuma yo gutegekwa gushyingira aba bageni ni we wenyine utari wishimye muri ubu bukwe
Pasitori Ntakirutamana Samuel nyuma yo gutegekwa gushyingira aba bageni ni we wenyine utari wishimye muri ubu bukwe

Pasitori Ntakirutimana Samuel, wagize uruhare mu migendekere mibi y’ubu bukwe ubushize, avuga ko nyuma y’umwuka mubi wagumye gututumba muri paruwasi abereye umuyobozi, ngo yasanze hari amakosa yakozwe ku mpande zombi, bituma yegera abageni, basabana imbabazi nyuma yaho nk’itorero bagerekaho kumukorera ubukwe ku mutungo w’itorero.

Ati ”Twakomeje kuganira kuko byabaye ikibazo gikurura ubwumvikane buke hagati y’itorero n’uriya muyoboke kuko yavugaga ko bamuvukije uburenganzira bwe, twumvikana ko ku mpande zombi haba harabaye amakosa twemera kubabarirana, umukwe ababarira itorero kubera ko ryanze kumushyingira itorero na ryo rimubabarira ubukererwe ari na yo mpamvu itorero ryamuteye inkunga ubukwe buraba.”

Hari hashize igihe cy’amezi abiri ubukwe bwa Sibomana Donath na Mukamuganga Monique buburijwemo, bituma bishyingira ariko itorero ryabahanaguyeho icyo cyaha ribakorera ubukwe bwiza kubera uruhare ryari ryabigizemo rikanga kubashyingira.

Ubwo umunyamakuru yabasuraga mu rugo rwabo agahinda ari kose kubera kwangirwa gushyingirwa
Ubwo umunyamakuru yabasuraga mu rugo rwabo agahinda ari kose kubera kwangirwa gushyingirwa
Uyu ni Pasitori watumwe n'ubuyobozi bukuru bw'itorero muri ubu bukwe
Uyu ni Pasitori watumwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero muri ubu bukwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi (Igikumwe).Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero. Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu bo muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.

gatare yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Nukuri uyumupasitoro yarakwiye gusaba imbabazi kuko yarahemutse cyane kuko yabujije imugeni ibyishimo bye kd bibir abantu bose isom kuko niba biyemejecuca amafaranga bagel barindira umunsi wowe kd itegeko rivugako umutabyi goomba guhora kurusengeeo

habanabakize thomas yanditse ku itariki ya: 15-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka