Nyamirambo: Imodoka yagurutse igwa hejuru y’igikoni cy’inzu (Video)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu , i Nyamirambo ahitwa mu Rwampara, habereye impanuka itangaje, aho imodoka yagurutse ikagwa hejuru y’igikoni cy’umuturage utuye hepfo y’Umuhanda.
Ibi byatangaje benshi babonaga iyi modoka hejuru y’inzu, bakavuga batebya ko imodoka z’i Nyamirambo zisigaye zigana inyoni kuguruka.
Mukeshimana Huddah ni we nyiri iyi nzu imodoka yagurukiyeho igaparika hejuru y’igikoni.
Yavuze ko biba atari ari mu rugo akaba yahamagawe n’umwana we bikimara kuba amubwira ko yumvise ikintu Kigwa hejuru y’igikoni, yasohoka ajya kureba agasanga n’imodoka ihaparitse.
Ati”Naje nsanga rwose ihaparitse, mbajije umushoferi wayo ambwira ko imodoka yacitse Feri, bituma isubira inyuma iza kurenga umuhanda iguruka igana hejuru y’iki Gikoni mubona.”
Yakomeje agira ati “ Twumvikanye n’uyu mushoferi ko azatangira gusana iki gikoni bitarenze ejo kugira ngo batazabura aho bategurira amafunguro.
Iyi Modoka yakuwe ku gisenge cy’ I gikoni cy’abandi n’imodoka ya Polisi, ishinzwe gutabara imodoka zagize impanuka zikomeye. “
Mana weeee!!! Here is the most talented driver ever seen in #kigali #Rwampara. He is proffessional in #Parking pic.twitter.com/BmRGERLdPD
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) September 12, 2018
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo ni ukuri cyangwa niho bayikoreye
ibyo bintu c byarabaye cyangwa yavuyo c ute
ibyo bintu c byarabaye cyangwa yavuyo c ute
ni NTAWUGASHIRA JCLOUDE niga Muri S6MEG GS RASANIRO INYARUGURU BANTUBAJYE NDUMVABINDENZE GUSA IMANA IGUMYE IBAFASHEBANTUBACU
Ark c it ninkuru cg nibikino.
Where is the video you said?
😫😫😫😫😫😫😫😫😫