Nkwibutse tumwe mu tubari twagezweho tukaza kuzimira(Amafoto)

Uko imyaka igenda ishira ni ko iterambere rizana ibyaryo ibyari ibitangaza bigasimbuzwa ibindi. Hari utubari twagiye duhararwa ndetse dukundwa n’abantu, nyamara uko twagiye dushonga byagiye bibera bamwe amayobera.

Abantu twaganiriye bagiye batubwira tumwe mu tubari twaciye ibintu ku mpamvu zitandukanye, zirimo serivisi nziza, umuziki mwiza, igikoni cyiza n’uburyo twabaga dushyushye (ambiance yaharanze).

Hari utwabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi tuza gukomeza nyuma yayo ariko turazima, ndetse n’utwavutse nyuma tugakora amateka tukaburirwa irengero kugeza ubu.

1. Café Impala: Ni kabari kabaga hafi y’ahubatse Serena Hotel, karakunzwe cyane kubera ko kabaga gacurangirwamo n’ama orchestres yari akomeye icyo gihe nka Impala, Nyampinga z’izindi.

Aha ni ho hahoze Café Impala
Aha ni ho hahoze Café Impala

Karakunzwe ariko kaza kuzimira ndetse naho kari kubatse ntihakibaho hari amahema aberamo ibitaramo.

2. Tiamo: Ni akabari kabaga mu Kiyovu cy’abakire kakunzwe cyane mu myaka ya 2010 kuzamura, katumiraga abahanzi batandukanye b’ibyamamare, ndetse n’abacuranga imbona nkubone, nyamara ntawamenye uko kazimiye.

Ahahoze Tiamo
Ahahoze Tiamo

Akabari kitwa La Classe na Dowtown mu mujyi wa Kigali rwagati twakanyujijejo gusa tuza kugenda nka nyomberi.

3. Divinity i Remera Kisimenti: Mu myaka ya 2011, aka kabari kari kazanye amarere gacurangirwamo na Impala kenshi, abantu benshi barakayobotse ntawamenye uko kaje guhomba kaburirwa irengero.

Ahahoze Divinity hari kubakwa
Ahahoze Divinity hari kubakwa

4. Nyirarock: Ni akabari kakunzwe cyane buri weekend abantu barwaniraga kujya kuhasohokera, kabaga hafi ya rond point yo mu mujyi rwa gati.

Aha ni ho hahoze Nyirarock
Aha ni ho hahoze Nyirarock

Habaga n’akabyiniro gusa ngo hakundaga kuba amahane, kaje kuzima ndetse naho kari kubatse harasenywe.

5. Cadillac: Ni akabyiniro kabyiniwemo n’abantu b’ingeri zose kabaga ku Kimihurura.

Ni ko kabyiniro kabaye ak’ibihe byose kaje gushya muri 2012, birangira katongeye kubakwa, nyirako uzwi ku izina rya Cobra ashinga utundi nka Cocobin iri ku Kimihurura.

Aha ni ho Cadillac Night Club yahoze itarashya
Aha ni ho Cadillac Night Club yahoze itarashya

Cadillac yari yegeranye n’akandi kabyiniro kitwaga ‘Kigali night’ na ko kakunzwe na benshi ariko kakaza kuzimira.

6. Abraxas: Ni akabari kari kamaze kumenyerwa ku muziki wako wari imbonankubone (live), ahahoze inzu ndangamuco w’u Rwanda n’Ubufaransa, nyuma y’agatotsi k’imibanire y’ibyo bihugu byombi n’inzu bakoreragamo igahagarikwa kahise kazimira.

7. Bar Cosmos: Ni kamwe mu tubari twakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, habagamo akabyiniro abakiri bato bakabyina ku manywa abakuze bagatangira kwinjira mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Habaga brochettes zakundwaga na benshi, gusa kaje kuzimira nyuma ya Jenoside kaburirwa irengero.

8. Chene vert: Ni akabari kari kari ku Muhima, kari karabaye indatwa mu kugira inkoko yokeje neza, kabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma karakomeza, gusa kaza gusenywa n’ikorwa ry’umuhanda.

9. BCR I Nyamirambo: Ni akabari kakunzwe cyane mu myaka ya za 2010 ndetse karamarara, kagakundirwa ko kagiraga abakobwa beza bagakoragamo, gusa kaje kugenda nk’umuyonga ntawamenye aho karengeye.

Aha ni ho hahoze akabari ka BCR
Aha ni ho hahoze akabari ka BCR

10. Kigali Night: Nako ni akabari kahoze haruguru ya Cadillac, kari kagezweho, ariko kaje kuzimira burundu.

Aha hari Kigali Night
Aha hari Kigali Night

Ntitwareka kuvuga akabari kabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kitwa Filao, kabayeho mu myaka ya za 1980 na n’ubu kakaba kakiriho.

Ntitwabura kandi kubabwira utundi tubari twamenyekanye tukaba tutakiriho nka Deviniere, Eden Garden, Imararungu Bar, Rossignol Bar kuri Peage, Oisis Bar, Six heures a Six heures, Carvados, Sun City, Costa Brava,La fraicheur n’utundi.

Ababaye muri Butare itaritwa Huye, baribuka Somborero, Malo Twist, abo ku Gisenyi ntibakwibagirwa Sodevi Gisenyi n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mwibagiwe bar juru ku kamonyi kumasuka ya papa kwa bitorwa

Ferguson yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Muzi ahitwga Jolie bouteille I GISENYI hafi ya ULK

Fils du Roi yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Mwibagiwe utubari twari tugezwe i Musanze nka Tete agauche,bar un deux trois,ahitwaga Imararungu,ku Mushyikirano... yewe twarazinyoye turanabyina. Reke hasaze harasakujwe!!!

FRANCIS yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Naho Mu KIGARAJE i Nyamirambo, Chez MUTWE, umanutse ku muhanda w’amabuye Nyamirambo werekeza hasi KIMISAGARA. Bar TULISANGA Nyamirambo.....
EJO NONEHO UZATUBWIRA UTUGEZWEHO 10 Twambere n’agashya katwo.

GGG yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Jolie bouteille GISENYI

Fils du Roi yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

MWIBAGIWE BANDAL HAFI YO KWA CELESTIN KWA MERE JOSEE.PIANO BAR .MURAKOZE

Rukabu yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka