Niba utwite ipera ntirikabure ku meza yawe

Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye byo kurya amapera.

1. Amapera afasha mu kurwanya za kanseri

Amapera ni urubuto rukungahaye ku byitwa “lycopènes” bizwiho kurinda umubiri w’umuntu. Izo “lycopènes” ziboneka cyane cyane mu mapera atukura imbere ugereranije n’amapera afite imbere h’umweru.

2. Amapera agabanya isukari mu mubiri

Kunywa mililitiro 90 z’umutobe w’amapera ku munsi, bifasha abantu barwara diyabete, kuko bigabanya isukari mu maraso. Ariko abo bantu barwara diyabete, ntibemerewe kurya ibishishwa by’amapera kuko bishobora kongera isukari mu mubiri nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe mu buhinde.

3. Amapera abafasha abantu bifuza gutakaza ibiro mu buryo bwiza

Amapera ni urubuto rukungahaye ku byitwa”fibres”, n’imyunyungugu ndetse na za vitamine zitandukanye. Izo “fibres” ziba mu mapera, zituma umuntu atumva ko ashonje bityo ntanarye cyane.Vitamine C iba mu mapera ifasha mu kunanuka.

4. Amapera arwanya impiswi

Iyo umuntu yagize ikibazo mu nzira y’igogora, akagira impiswi, yakwifashisha ibibabi by’amapera. Umuntu arabifata akabitogosa mu mazi, nyuma akabiyungurura akanywa amazi yabyo.

5. Amapera afasha mu kuvura amenyo

Mu gihe umuntu ababara mu menyo, ibibabi by’amapera byamufasha kugabanya ubwo bubabare. Amapera yifitemo vitamine zifasha amenyo kumererwa neza. Ibibabi 3 cyangwa 4 birahagije, umuntu akabihekenya, ariko si ngombwa kubimira kuko ikiba kigamijwe ni ukuvura ububabare bwo mu menyo, umuntu arabikanja amazi yabyo akinjira mu menyo nyuma akabicira.

Ku bagore batwite amapera ni ingenzi cyane

Amapera azwiho kuba agira isukari nkeya, ibinure bike, na poroteyine nkeya, akagira amazi ahagije. Intungamubiri ziba mu mapera zituma yagombye kuba mu mbuto umugore utwite akwiye kurya. Nk’uko tubikesha. Dore ibyiza by’amapera ku mugore utwite.

Kurya amapera atuma isukari iguma ku rugero ruringaniye, kandi rutabangamira ubuzima, ni yo mpamvu abagore batwite bakwiye kuyarya kugira ngo birinde ya diyabete ijya ifata abagore batwite.

Amapera afasha mu kugenzura imikorere y’umutima mu gihe umugore atwite. Ni byiza ko imikorere y’umutima w’umugore utwite iba myiza, kuko bimurinda kuba yabyara igihe kitageze, cyangwa se agakuramo inda.

-* Mu gihe umugore atwite akarya amapera, bimurinda kubura amaraso mu mubiri “anémie”.

Kuko amapera akungahaye cyane kuri vitamine C, afasha umugore utwite mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Amapera kandi arinda abagore batwite ibibazo byo mu menyo, birimo kuva amaraso mu ishinya.

-* Amapera afasha mu kurwanya ikibazo cy’impatwe gikunda kubangamira abagore batwite.

Amapera atuma ibyo kurya binyura mu mara neza kandi mu buryo bworoshye. Amapera afasha no mu gukemura ibibazo byose bijyanye n’igogora bikunda kubaho mu gihe umugore atwite.

-* Amapera arinda indwara

Kuko agira ibyitwa “anti-oxydants”, “anti-toxines” nka Vitamine C, Vitamine E, izo rero zifasha mu kurwanya za mikorobe mbi zatera indwara mu mubiri.

-* Iyo amapera aryanywe n’imbuto zayo, arwanya indwara ya “hémorroïdes”(kuzana umwoyo),

Ni indwara iterwa ahanini n’impatwe kandi zikunda kubaho mu gihe umugore atwite.

-* Amapera akungahaye cyane ku butare bwa “magnesium”

-* Afasha imitsi n’imikaya gukora neza,

Ibyo rero bifite akamaro ku bagore batwite, kuko bongera ibiro, imibiri yabo iba ikeneye kworoherezwa n’urwo rubuto.

-* Amapera ntafasha abagore batwite kugira ubuzima bwiza gusa,

Ahubwo afasha n’umwana uri mu nda, kuko amapera akungahaye ku byitwa “acide folique” na “Vitamine B9”. Iyo “acide folique” na “Vitamine B9” zirakenerwa cyane mu mikurire y’ubwonko bw’umwana uri mu nda.

-* Amapera yigiramo “calcium” ikomeza amagufa,

Iyo ikaba ari yo mpamvu atagombye kubura mu ifunguro ry’umugore utwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka