Niba uhekenye utubuto twa pomme utabishaka ihutire kuducira

Abashakashatsi bo muri kaminuza y’igihugu ya Motilal Nehru mu Buhinde mu ishami rishinzwe ubutabire basanze utubuto tuba mu rubuto rwa pomme (Apple) twaba dufite uburozi bwakwica.

Kugirango izi mbuto za pomme zice umuntu ufite nk'ibiro 70 byasaba ko yaba yariye nk'izo muri pomme 18. Gusa n'inke ntabwo zabura kugira ibyo zangiza mu mubiri w'umuntu
Kugirango izi mbuto za pomme zice umuntu ufite nk’ibiro 70 byasaba ko yaba yariye nk’izo muri pomme 18. Gusa n’inke ntabwo zabura kugira ibyo zangiza mu mubiri w’umuntu

Ni mu gihe pomme ari urubuto rukunzwe cyane kandi rurinda indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, canceri, diyabete, umubyibuho ukabije, n’izindi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo mu buhinde buvuga ko utubuto twa pomme twifitemo uburozi buzwi nka cyanide kandi bukaba bwica, cyakora umize akabuto akaba ahanini arindwa n’uko igihu cy’ako kabuto kiba gikomeye kandi gitwikiriye ubwo burozi.

Aba bashakatsi ari bo Jyoti Signh, Shivesh Sharma na Seema Nara, bavuga ko iyo umuntu ariye izi mbuto atazihekenye zinjira mu mubiri zikabasha gusohokamo zidashwanyutse. Bikaba byateza ibibazo birimo urupfu cyangwa pararize mu gihe uwaziriye ariye nyinshi.

Muri rusange akabuto kamwe ka pomme kifitemo amagarama 0.49 y’ubu burozi. Ubu bushakashatsi buvuga ko kugira ngo uburozi bwa Cyanide bube bwahitana umuntu aba yariye byibuza mirigarama 1 ku kilo 1 kigize ibiro bye, ni ukuvuga ko umuntu w’ibiro 70 kugira ngo abe yakwicwa n’ubu burozi yaba yariye utubuto 143 duhwanye na pomme 18.

Utu tubuto ku bana nubwo tudashobora guhita tubica ngo dushobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo pararizi.

Hagati aho ariko nkuko tubikesha urubuga www.medicalnewstoday.com ruvuga ko hari bamwe bagikomeje kwizera ko izi mbuto zishobora kuribwa nk’ubunyobwa bukaranze.

Nubwo hari ubushakashatsi bukomeje gukorwa, inzobere mu by’ibiribwa zivuga ko umuntu akwiye kwirinda guhekenya utu tubuto kuko hari uburozi twifitemo dushobora kugira ibyo twangiza mu mubiri ariko kandi ko mu gihe hari uduhekenye by’impanuka yihutira kuducira nubwo tudahita tumwica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komubitangaje nyuma koko hashize nkicyumweru ndaturiye arko yari pomme imwe

Ten tou2 yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Abazirya nk’ubunyobwa bukaranze barasaze!!!!

jean yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka