Niba ugona ukabuza abandi gusinzira, wajya kwivuza

Umubyeyi w’umwana witwa Manzi utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko atajya asinzira iyo uwo mwana w’imyaka itanu amaze gufatisha ibitotsi, kuko ngo ahita atangira kugona ahirita cyane.

Hari abantu bagona bakabangamira abo bari kumwe ntibabone ibitotsi
Hari abantu bagona bakabangamira abo bari kumwe ntibabone ibitotsi

Uyu mubyeyi yagize ati “Ako kanya mpita mbyuka nkabanza kumukangura kuko aragona cyane agahirita nkumva binteye ubute, iyo ntamukanguye nta n’umwe mu rugo ushobora gusinzira”.

Undi mwana witwa Iradukunda w’imyaka 11 avuga ko mukuru we bararana agona akamubuza ibitotsi, ku buryo iyo yicuye nka saa cyenda z’igicuku atongera gutora agatotsi vuba.

Mu ngo eshanu twagiyemo z’abaturanyi b’iwabo wa Iradukunda na Manzi, twasanze hafi ya zose zifite nibura umuntu umwe ugona.

Aba bose bavuga ko kugona ari ibisanzwe kandi nta kindi babikoraho uretse kurara babuzanya ibitotsi, nyamara iyi ni indwara ivurwa igakira nk’uko twabisobanuriwe n’impuguke mu bijyanye n’indwara z’ubuhumekero, Dr Jean-Marie Vianney Dushimiyimana.

Dr Dushimiyimana avuga ko hari impamvu zitandukanye zituma umuntu agona, zirimo izo abaganga babasha kuvura n’izo badashobora kuvura, ndetse hakaba n’aho bashakisha ikibitera bakakibura.

Avuga ko hari akanyama ko mu muhogo bakunze kwita akamironko (soft palate mu cyongereza) gatuma umwuka udahita neza cyane cyane iyo kabyimbye, ku buryo umwuka winjira cyangwa usohoka iyo ugakozeho kanyeganyega bigateza guhirita(kugona).

Dr Dushimiyimana akomeza agira ati “Hari abantu bagona bitewe n’ibyo twita amasinezite, ku buryo mu miyoboro y’ubuhumekero haba hafunganye, bene uwo iyo avuwe neza kugona biragabanuka cyangwa bikanashira”.

Mu mpamvu z’ingenzi zimaze kugaragara zitera kugona nk’uko Dr Dushimiyimana akomeza kubisobanura, harimo iyo kubyimba akamironko cyangwa ikindi cyose cyafunga inzira z’ubuhumekero, kurwara sinezite na anjine zifata mu muhogo (cyane cyane ku bana).

Avuga ko mu kuvura indwara yo kugona hari aho batanga ibinini cyangwa imiti yo gupuriza ifungura mu mazuru, hari n’aho abarwayi babagwa, ariko hakaba n’igihe impamvu zitera ubwo burwayi ngo zibura bagasaba umuntu kwiyakira akajya agona.

Dr Dushimiyimana avuga ko kwivuza indwara zitera kugona ngo bidahenze, kuko hafi ya zose zivurwa hifashishijwe ubwinshingizi bw’ubuvuzi busanzwe (Mituelle de Sante).

Mu mirimo imwe n’imwe umuntu ugona adashobora gukora harimo uwo kurinda umutekano kuko abawuhungabanya bahita bamenya aho umurinzi aherereye, hakaba n’igihe abantu babana na we bamwishisha bakamuha akato.

Birumvikana ko kugona mu gihe nyirabyo yaba yaragiye kwa muganga bakamubwira ko adashobora kuvurwa, byafatwa nk’ubumuga mu bundi.

Inkuru bijyanye:

Menya uko wakwivura kugona mu buryo bw’umwimerere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KUGONAC NENIBIB

ASSIER yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka