Niba ugira impumuro mbi mu kanwa, dore amafunguro yakuvura

Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.

Bimwe mu byo warya bikakurinda impumuro mbi mu kanwa
Bimwe mu byo warya bikakurinda impumuro mbi mu kanwa

Icya mbere gifasha gukuraho impumuro mbi mu kanwa ni ukuhagirira isuku, ariko ubwo byanga bigakomeza, icyo gihe rero ufite icyo kibazo yashakira umuti urambye mu mirire.

Hari ibibwa bituma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa, kabone n’ubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi kandi byoroshye kubibona hano iwacu

Imbuto: Imbuto cyane cyane izikungahaye kuri vitamin C, zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi, ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe w’imbuto arizo, amaronji, indimu, pomme, inkeri. Amazi arimo umutobe w’indimu na yo afasha guhangana n’impumuro mbi mu kanwa.

Umudarasini (romarin): Ni ikirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini, nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa.

Yawurute: Ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kuko gifasha igifu gukora neza, hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

Concombre: Concombre na yo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade, kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya, ikayirinda kuba yakwangirika.

Persil: Iki na cyo ni ikimera cyifashishwa nk’ikirungo cyo mu bwoko bwa sereri na cyo kikaba ari ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza.

Ibi ni byo by’ingenzi ariko utunde ni rurerure, harimo nk’ibikomoka ku mata, icyayi cy’icyatsi (thé vert), puwavuro zitukura n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze. iyo ninama ifasha abantu

Bayizere elitgaride yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kuduha umuti

alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka