Niba udakunda gukora imyitozo ngororamubiri, dore uko wabigeraho

Hari abantu badakunda gukora imyitozo ngororangingo, kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ingirakamaro ku buzima.

Nawe ubaye uri mu batayikunda dore bimwe mu bintu byagufasha:

1. Tekereza ku ntego wifuza kugeraho

Ahanini bizakorohera nuba ufite intego wifuza kugeraho. Urugero ni nk’igihe wifuza kunanuka cyangwa kongera ibiro, kwirinda cyangwa kwivura indwara, gusa neza, kugira imiterere y’umubiri runaka wifuza, n’ibindi.

2. Wibikora uhatiririza kuko

Iyo ukoze ibintu bitakurimo ntumara kabiri, ugera aho ugacika intege utageze ku cyo wifuzaga.

3. Ihanganire ububabare bw’imikaya mu cyumweru cya mbere

Umuntu ugitangira gukora siporo atayimenyereye, kimwe n’iyindi mirimo imwe n’imwe mu bihe bya mbere yumva afite ububabare, ibi ni ibintu bisanzwe.

Kugira ngo bishire usabwa kwihangana mu bihe bya mbere, kugira ngo umenyereze umubiri wawe iyo myitozo bityo hashira igihe ukajya uyikora wumva nta kibazo na kimwe igutera.

4. Fata indyo yuzuye nturenze ibyo umubiri ukeneye

Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, akenshi usanga bahagarika siporo kuko babona nta mpinduka iyo hashize iminsi mike cyangwa myinshi bayitangiye, bitewe n’imyitwarire mu bijyanye n’imirire.

Bigusaba kurya indyo yuzuye ariko ukagabanya ibyongera ibiro kandi ugafata ibyo umubiri ukeneye. Iyo byubahirijwe hamwe na siporo bitanga umusaruro.


5. Kugira umuntu mukorana siporo

Biba byiza iyo hari umuntu ugutera imbaraga zo gukomeza gukora siporo, kuko iyo muri babiri cyangwa benshi, aho umwe ananiwe abandi bamufasha gukomeza kugera ku ntego bihaye, bikaba byiza kurushaho iyo ari abantu bataguca intege.

6. Hitamo siporo wumva ukunda kandi igufitiye akamaro

Iyo utangiye gukora siporo ari ukwigana abandi bishobora guhita biguca intege. Byaba byiza rero uhisemo siporo ukunda kurusha uko wakora siporo runaka, ngo ni uko ariyo inshuti zawe zikora.

Ibi rero iyo bikurikijwe bitanga umusaruro kandi ntibikurushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka