Ni iki wakora mu gihe ugira imihango myinshi bikabije?

Ese ni ryari bivugwa ko umugore cyangwa umukobwa afite imihango idasanzwe, cyangwa se myinshi irenze urugero?

Ni mu gihe atakaza amaraso menshi ashobora kurenga mililitiro 90, ku buryo atabasha kwifashisha ibikoresho by’isuku bisanzwe (Cotex/pad, tempons), cyangwa se mu gihe imihango imara igihe kirenze iminsi 7.

Ese ni ryari bikwiye gutera impungenge?

Mu gihe bibayeho inshuro zirenze ebyiri amezi akurikiranye, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo harebwe impamvu ibitera.

Ese ni iki gishobora kuba impamvu yo kugira imihango myinshi bikabije?

Ku bakobwa bari mu bwangavu, bagira imihango ya mbere, ni ibisanzwe kuba bakwirenza ukwezi ikaza itinze cyangwa ikaza mbere y’igihe gikwiriye, ndetse biranashoboka kugira imihango myinshi bitewe n’uko haba harimo kuba ihindagurika ry’imisemburo.

Naho ku bantu bakuru izi ni zimwe mu mpamvu z’ingenzi zatera kugira imihango myinshi irenze urugero:

1. Kuba umuntu yegereje igihe cyo gucura ( Pre-menopause).

2. Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwifashisha agapira ko mu mura kazwi nka DIU (dispositif intra-utérin en cuivre).

3. Kuba waba ufite utubyimba tuzwi nka Fibromes

Ni iki cyakorwa mu guhangana n’iki kibazo?

1. Kunywa vinaigre de cidre utuyiko duto tubiri mu kirahure cy’amazi, ukabikora habura icyumweru kimwe ngo igihe cy’imihango kigere.

2. Habura icyumweru kimwe wajya unywa amazi arimo umutobe w’indimu inshuro 3 ku munsi (ikirahure kimwe kimwe)

3. Kurya imbuto n’imboga bihagije

4. Kunywa amazi ahagije

Ibi iyo bidatanze umusaruro ushobora kwifashisha imiti ukurikije inama ugirwa na muganga (Ibuprofene igabanya ububabare, ikanagabanya ingano yayo), imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro ibamo ishobora gukerereza cyangwa kugabanya ubwinshi bw’imihango, ariko mu buryo bwagenwe na muganga. Iyo miti ni nk’ikoreshwa mu kuboneza urubyaro yifashisha udupira two mu kuboko n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE kujya mumihanga ntikame mubihe bikurikirana biterwa Niki? ESE Niki umuntu yakora ngihagarare?

Sandra yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

kujya mu mihango igihe kirekire (kirenze imyaka 2 )idakama ntakibazo bitera
Kwamuganga bakubwirako ntandwara babona urwaye

Nyirarukundo speciose yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Nikigituma umuntu ajyamumihango ntakame .akazana ibintu byibinyama. Mudusobanurire murakoze.

Kerere yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka