Ni iki ubushakashatsi buvuga ku byo twibwira ku bitotsi?

Ni byinshi twibwira ko bidufasha kuryama neza ndetse iyo tutabikoze dushobora kubyukana amavunane, harimo gukora siporo cyangwa se kuryamira isaha imwe buri munsi, abashakashatsi bagira ibyo babisobanuraho mu buryo bwimbitse.

Ni iki ubushakashatsi buvuga ku byo twibwira ku bitotsi?
Ni iki ubushakashatsi buvuga ku byo twibwira ku bitotsi?

Ellen Smets, umuganga w’inzobere mu mitere ya muntu asobanura ko ibyo twibwira byose ataba ari ukuri kuzuye, kandi hari na byinshi biba atari byo iyo umuntu atekereje kuryama. Burya icy’ingenzi umuntu agomba kuzirikana ngo ni uko umubiri ukenera kuruhuka igihe runaka kugira ngo ubashe kongera gukora neza.

Uko Ellen asobanura ibyo twibwira

Abantu baryama bihagije bafite amahirwe yo kutaremba iyo banduye covid-19

Ni byo: Iyo uryama igihe gihagije ukaruhuka bifasha guha imbaraga ubwirinzi bw’umubiri, ibyo bituma umubiri wawe ubasha kurwanya ‘virusi na bacteries’ ku rwego ruri hejuru. Iyo umuntu arwaye ibicurane cyangwa se izindi ndwara z’ubuhumekero ari gufata imiti, akaryama amasaha umunani akira vuba kurusha uryama amasaha ari munsi y’atandatu.

Ntiwagaruza igihe cyo kuryama watakaje

Ni byo: Ideni ry’ibitotsi ni ikintu udashobora kugaruza. Nimba waryamye nabi/utinze ijoro rimwe, haba hari amahirwe menshi ko umunsi ukurikiraho uba uri buryame mbere kandi unaniwe cyane, gusa ntibikugarurira amasaha watakaje.

Nimba ubuze ibitotsi ujye ukora siporo isaha imwe biraza

Si byo: Abantu benshi bibwira ko imyitozo ngororamubiri ibafasha kuruhuka, uko kuruhuka ntabwo ari mu mutwe. Iyo ukora siporo umubiri usohora imisemburo ya ‘adrenaline’ na ‘cortisol’ ituma umubiri uguma ukora, icyiza ni uko nimba ugiye gukora siporo wayikora amasaha nibura abiri mbere yo kuryama.

Kuryama amasaha atanu mu ijoro arahagije

Si byo: Ibyo bishobora guhinduka bitewe n’umubiri w’umuntu, ariko iyo umuntu aryamye amasaha munsi y’ane aba ari kurushya umubiri bikagorana kugira ngo ubashe gukora umunsi ukurikira.

Ibyo urya byakubuza gusinzira cyangwa bikagufasha gusinzira neza

Ni byo: Kuryama ushonje cyangwa se uhaze cyane bishobora gutuma uryama nabi, yewe n’ibyo urya ni ingenzi. Urugero imineke n’amata bigira ibinyabutabire bya ‘tryptophane’ bigera mu mubiri bigakora ‘melatonine’, umusembura utuma ushaka kuryama. Ni byiza gufata umwanya wo kurya kuko iyo uriye wihuta bishobora gutera ikibazo mu igogora.

Kubura ibitotsi si uburwayi

Si byo: Umubiri w’umuntu ushobora kumara iminsi itatu utanywa amazi ukabaho, ariko umaze iminsi itatu utaryama ntiwabasha gukora. Nimba ufite ikibazo cyo kutaryama ngo usinzire neza ni ngombwa kujya kwa muganga gushaka ubufasha ukamenya impamvu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka