Musanze: Amafi yapfuye ari kugaragara mu Mugezi wa Mukungwa yateje urujijo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bukomeje gusaba abaturage kwirinda kugura no kugurisha amafi mu masoko, nyuma yuko habonetse amafi menshi yapfuye mu ruzi rwa Mukungwa.

Amafi yapfuye ari kugaragara areremba hejuru y'amazi muri Mukungwa
Amafi yapfuye ari kugaragara areremba hejuru y’amazi muri Mukungwa

Ayo mafi ngo yakomeje kugaragara muri uwo mugezi mu gitondo cyo ku itariki 21 Nzeri 2018 nkuko bivugwa na Ndabereye Augustin, umuyobozi w’akarere wungirije usginzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati:" Twamenye ko hari ikibazo cyabaye mu mugezi wa Mukungwa ko habonetse amafi yapfiriye mu mazi, baduhaye amakuru kuva mu gitondo cyo kuwa gatanu ko hari kugaragara amafi yapfuye muri ayo mazi kandi ubundi ntibyajyaga bigaragara."

Visi Meya Ndabereye arasaba abaturage kwirinda ayo mafi aturuka muri mukungwa, bakirinda kuyaroba, kuyajyana mu masoko no kuyagura mu gihe hagisuzumwa icyaba cyateye icyo kibazo.

Abaturage bo muri aka gace baheze mu rujijo
Abaturage bo muri aka gace baheze mu rujijo

Avuga ko muri gahunda biriwemo ubwo butumwa babubwiye abaturage kugira ngo birinde ingaruka zakururwa n’icyo kibazo.

Ati: "N’aho twiriwe mu murenge wa Rwaza dutangiza igihembwe cy’ihinga ubwo butumwa twabugejeje ku baturage tubasaba kwitondera ayo mafi."

Icyo kibazo cy’ayo mafi aturuka mu mugezi wa Mukungwa kirareba cyane cyane abatuye akarere ka Gakenke, Musanze na Nyabihu aho uwo mugezi unyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka