Mu Gisibo hari abemeza ko bigomwa imibonano mpuzabitsina (Ubuhamya)

Muri iki igihe Kiliziya Gatolika iri mu gisibo, irasaba umukirisitu wese kwigomwa ibyishimo, akarushaho gusenga cyane kugira ngo habeho gusabana n’Imana.

Bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali Today bahamya ko igisibo gisobanuye byinshi ku mukirisitu, ari yo mpamvu bamwe basanga ntacyo batakwigomwa ndetse no gutera akabariro bakabyigomwa mu gihe cy’iminsi 40 y’Igisibo.

Igisibo benshi bagifata nk'umwanya wo kwigomwa ibibashimisha, bakarushaho kwiyegereza Imana
Igisibo benshi bagifata nk’umwanya wo kwigomwa ibibashimisha, bakarushaho kwiyegereza Imana

Kiliziya Gatolika itangira Igisibo gitangizwa n’uwa Gatatu w’Ivu, aho abakirisitu batangira urugendo rwo kwicisha bugufi, gusiba, gufasha, gusenga cyane mu mwihariko w’ iminsi 40 ishushanya imyaka 40 abanya-Israel bamaze mu rugendo bava mu bucakara bwa Misiri bagana mu gihugu cy’isezerano, ndetse n’iminsi 40 Yezu yamaze yiherereye mu butayu ageragezwa na Sekibi (Satani).

Bamwe mu bagabo bari mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika (tutashatse kuvuga amazina) bagaragaje ko muri iki gihe basiba, bakaba ngo bashobora no kwigomwa gutera akabariro n’ubwo ngo bigoye.

Hari uwagize ati: “Oya, 40 ntiwayimara, kuko tuba dufite umubiri ariko ugira urugero ugeraho rwo kwiyiriza kugira ngo wubahirize ibyo Yezu yakoze atwitangira.”

Undi yagize ati: “Birashoboka cyane kuko burya umuryango ukuntu wubatse ni ubwumvikane no gushyira hamwe, izo gahunda rero tunazumvikanaho kandi birashoboka cyane.”

Yakomeje ati “None se umugore wawe iyo yabyaye ntashobora kumara amezi atatu atarongera kumera neza? Ubu se abantu bafunze ntibamara igihe runaka bataratera akabariro kandi bakabaho? No kwigomwa gutera akabariro nta gitangaza kibamo.”

Icyo bose bahurizaho ni uko kwigomwa ibikorwa bijyanye n’inshingano z’abashakanye bishoboka ariko byose bikajyana n’ubwumvikane hagati y’abashakanye.

Padiri Nkundimana Theophile, umusaseridoti muri Diyosezi ya Kigali, ushinzwe komisiyo ya Liturujiya n’imihango mitagatifu, avuga ko hari ibyo Kiliziya isaba Abakirisitu bayo kwigomwa muri iki gihe cyane cyane ibijyanye no kwishimisha kugira ngo badatesha agaciro urugendo rw’Igisibo.

Ati: “Birumvikana, mu gisibo iyo umuntu yinjiye muri urwo rugendo hari ibyo agomba kwigomwa byagombaga kumushimisha bikamuha ibyishimo byinshi. Iyo ni intego abantu biha kandi babyumvikanyeho birashoboka, uretse ko ubwabyo ntabwo ari icyaha nta n’ubwo ari na bibi ni inshingano zikwiye, ariko bo ubwabo bashobora kwiyemeza bakinjira muri uwo murongo bakigomwa. Icyo ni icyemezo cy’abantu ku giti cyabo ntabwo ari itegeko cyangwa se ibwirizwa rijyanye n’ubuyobozi bwa Kiliziya.”

Ivu risigwa abakirisitu ku gahanga ku munsi witwa uwa Gatatu w’ivu, rituruka ahanini kuri Mashami zikoreshwa ku cyumweru cya Mashami ahanini ikozwe mu mikindo cyangwa ibimera, bihabwa umugisha. Iryo vu rifite ibisobanuro bitato ari byo kwihana no kwisubiraho, ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana ndetse n’ikimenyetso cyo kwemera icyaha.

Igisibo cyatangiye tariki 22 Gashyantare 2023 kikazamara iminsi 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MBAGIRE INAMA : ABANTU NTABWO DUHUJE UKWEMERA KUKO UMWEARAVGA ATI YEGO NIBYO UNDI ATI SIBYO KANDIBA VUGA UGASANGA ARIBYO UMWANZURO NUYU BURIWESE ABIFATE UKO ABYUMVA IMANA IZAKORA IBYAYO KURI WAMUNSI

ELISSA yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Igisibo cyiza ku bavandimwe b’abakristu tugihuriyeho, Roho wa Nyagasani abe hafi ya buri wese, adufashe kwitagatifuza muri uru rugendo,twiyunge n’abavandimwe mu miryango no hanze yayo, twite ku bavandimwe bakennye,twegere Imana mu isengesho no mu ntebe ya penetensiya, turusheho gusabana nayo. Twirinde ibiturangaza.
Nsabiye buri wese nanjye ubwanjye, ko iki gihe cy’igisibo kitazadusiga uko twakinjiyemo

iganze yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Gusiba icyo ari cyose ni ubwenge buke nta mpamvu yabyo. Kuko Imana yarakuremye iguha ibizakubeshaho umubiri wawe. Kwiyicisha inzara,ntabyo yigeze ikubwira. Ntacyo Imana yaremye kidafite icyo kimaze.Amaso ni ukureba,amatwi ni ukumva,ibirenge ni ukugenda,n’ibindi nk’umutima,amaraso n"ibindi ntarondoye.Gusiba ni ukwangiza ibyo byiza imana yaguhaye kandi itategetse.No kwisiramuza ni icyaha,kuko ntiwakuraho urugingo Imana yaguhaye kuko izi mpamvu yatumye iruguha.Ntimugatege amatwi bya bisambo by’abanyamadini nta cyiza bagushakira,barya n’inda gusa nk’uruhago.Imana iradukunda kandi idushakira ibyiza,twiyivuguruza

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka