Menya zimwe mu ndwara zivurwa n’ibibabi by’umwembe

Urubuto rw’umwembe rukomoka muri Aziya y’Amajyepfo, ariko ubu ruhingwa no ku yindi migabane itandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko rukize ku byitwa ‘antioxydants’ bifasha umubiri w’umuntu gukora neza nk’uko urubuga www.bbc.com rwabisobanura.

Ibibabi by'imyembe binavura indwara zitandukanye
Ibibabi by’imyembe binavura indwara zitandukanye

Imyembe igira akamaro gatandukanye ku bakunda kuyirya, harimo kuba ituma igogora rigenda neza ndetse no gutuma umuntu yituma neza bitamugoye.

Imyembe kandi yigiramo vitamine A na C, izo vitamine zombi zigira uruhare mu gutuma uruhu rw’umuntu ndetse n’imisatsi bigira ubuzima bwiza. Kubura vitamine C mu mubiri w’umuntu bigira ingaruka zo kuba iyo akomeretse igisebe gikira bigoranye, ikindi n’uruhu rukihuta kugira iminkanyari iyo amaze kuba mukuru. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko Vitamine A ifasha mu kurinda uruhu rw’umuntu gusaza vuba.

Imyembe kandi ifasha mu gutuma umutima ugira ubuzima bwiza, ikagabanya ibinure bibi bya ‘cholesterol’ ndetse igatuma n’amaso agira ubuzima bwiza akanabona neza kubera za vitamine n’ubutare butandukanye yifitemo. Gusa, ibyiza by’imyembe ntibirangirira mu rubuto ruribwa gusa, ahubwo no mu bibabi by’imyembe habonekamo umuti nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye, nk’uko urubuga www.afriquefemme.com rubisobanura.

Kimwe n’ibindi bibabi bitandukanye, ibibabi by’imyembe bigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko bikaba bikungahaye cyane kuri Vitamine A, B na D ndetse n’ibyitwa ‘flavonoïdes’, ‘phénols’ ndetse ‘antioxydants’ byose bifite ibyiza bizana mu mubiri w’umuntu.

Ibibabi by’imyembe bikoreshwa mu gukumira no kuvura Diyabete

Ibibabi by’imyembe bikize ku byitwa ‘tanins’ na ‘anthocyanidines’, byombi bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira Diyabete no kuyivura iyo umuntu amenye hakiri kare ko ayirwaye.

Uko bitegurwa, ni ugufata ibibabi bikeya by’imyembe bisekuye, bakabitumbika mu itasi y’amazi bikararamo nyuma mu gitondo umuntu akabinyungurura akanywa.

Ibibabi by’imyembe bifasha abantu bakunze kugira umujagararo no kubona ibintu mu buryo bubi (négativité).

Mu Buhinde ngo usanga ingo nyinshi zishyira ibibabi by’imyembe ku muryango aho abantu binjirira, kugira ngo bifashe kwirukana ibitekerezo bibi.

Uko babitegura, kugira ngo ibibabi by’imyembe bifashe umuntu kugira umutuzo, ashobora kubiteka mu mazi agiye kwiyuhagira, cyangwa se akabinywa nk’icyayi.

Ibibabi by’imyembe bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije

Ibyo bibabi byigiramo ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, no gukomeza imitsi inyuramo. Uko bikoreshwa ni ukubinywa nk’icyayi, babanje kubibiza mu mazi.

Ibibabi by’imyembe bifasha mu gukemura bimwe mu bibazo bifata mu nzira z’ubuhumekero

Abantu bakunze kugorwa n’ikibazo cy’ubukonje, abarwara za Asima n’ibindi bibazo byo mu nzira z’ubuhumekero, bakwitabaza ibibabi by’imyembe, ikindi binafasha mu kuvura inkorora.

Uko bikoreshwa, ni ugufata ibibabi bikeya by’imyembe, bakabibiza mu kirahuri cy’amazi nyuma bakayungurura, bakongeramo akayiko gato k’ubuki mbere yo kubinywa.

Ibibabi by’imyembe bifasha mu kuvura indwara yo gucibwamo/impiswi, ituma umuntu yituma amaraso

Iyo ndwara ijyana no kwivumbagatanya kw’igogora, bikajyana n’impiswi irimo n’amaraso, ndetse no kubabara mu nda, iyo ndwara akenshi ngo ikaba iterwa na za ‘bactéries’.

Uko bitegurwa, ni ugufata ibibabi by’imyembe bakabyumisha, nyuma bakabisya bakabona ifu, iyo fu niyo bakoroga mu kirahuri cy’amazi, umuntu akanywaho gatatu ku munsi.

Ibibabi by’imyembe bikiza ubushye ku buryo bwihuse

Ibibabi by’imyembe byakwitabazwa mu kuvura ubushye, kuko bibukiza vuba. Uko bikoreshwa, ni ugufata ibibabi by’imyembe byumishije, bakabitwika, nyuma bagasiga ivu ku bushye. Ibyo bigabanya ububabare, ariko ngo bikanavura vuba.

Ibibabi by’imyembe bivura kubabara mu gutwi

Ibibabi by’imyembe bikoreshwa mu kuvura ububabare bwo mu matwi

Uko bikoreshwa, ni ugufata ibitonyanga bikeya by’amazi yabijijwemo ibibabi by’imyembe, ugatonyangiriza mu gutwi, icyo gihe ngo ububabare buhita bushira.

Ibibabi by’imyembe byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Ku rubuga https://amelioretasante.com bavuga ko ibibabi by’imyembe bifasha mu gutuma amaso agira ubuzima bwiza akanabona neza, ariko bikanongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, bikamurinda kuba yafatwa n’indwara zitandura ariko zidakira.

Ibibabi by’imyembe bifasha mu kugabanya ububyimbe

Ikindi ngo ni uko ibibabi by’imyembe bifasha mu kurinda cyangwa kugabanya ububyimbe (anti-inflammatoire).

Ibibabi by’imyembe binafasha mu kugabanya ibiro

Ibibabi by’imyembe si byo bigabanya ibiro ubwabyo, ariko ngo iyo byongewe ku ndyo iboneye bifasha mu kugabanya ibiro no gufasha ku buryo bitajya byiyongera bya hato na hato, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye ubumenyi bwibanze muba mwaduhaye,imyembe ningenzi cyane mubuzima bwu’muntu.

Elyse yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka