Menya uko warwanya umwuka wa Tungurusumu mu kanwa

Tungurusumu ni igihingwa gifite umumaro utandukanye mu buzima bw’umuntu, ari mu buvuzi no mu gutegura amafunguro, ariko hari benshi badakunda umwuka umuntu asohora mu kanwa iyo yayiriye.

Ese hari uburyo umuntu yakoresha akirinda uwo mwuka?

Mbere y’uko tureba uburyo butandukanye bufasha kurwanya umwuka wa tungurusumu, reka twibukiranye akamaro ka tungurusu mu buvuzi.

Tungurusumu ifite ubushobozi bwo kurwanya indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane n’inkorora.

Mu bigize tungurusumu, urubuga www.healthline.com rwemeza ko harimo ibifasha umubiri w’umuntu kurwanya ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ukabije, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, gufasha uturemangingo kutangirika bikaba byafasha umuntu kuramba, n’ibindi.

Nyamara iki gihingwa iyo umuntu yagifashe mu mafunguro cyaba gitetse cyangwa ari kibisi, usanga gitera umuntu gusohora umwuka utamerera neza abamuri hafi.

Niba ukunda tungurusumu, ukaba uzi neza ko abo mubana cyangwa abo mukunze kuba muri kumwe kenshi badakunda umwuka usohoka mu kanwa kawe, dore uburyo ushobora kurwanya uwo mwuka.

1. Niba ukunda kurya tungurusumu iri yonyine, ibyiza ni ukuyifatana n’urubuto rwa pome (Apple/Pomme)
2. Guteka tungurusumu mu mboga za epinari na byo bituma umwuka wayo ugabanuka
3. Ushobora no gufata amafunguro arimo persil ku ruhande
4. Kunywa amata y’inshyushyu mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro arimo tungurusumu.
5. Icyayi cy’icyatsi mbere cyangwa mu gihe urimo gufata ifunguro na cyo kiri mu birwanya umwuka wa tungurusumu.
6. Ushobora no gufata imbuto zitandukanye nyuma y’ifunguro ririmo tungurusumu.
7. Kongera ibihumyo mu isosi irimo inyanya washyizemo tungurusumu na byo biburizamo umwuka wa tungurusumu uturuka mu nda.

Ikindi wamenya ni uko umwuka twumva ku muntu wariye tungurusumu udaturuka mu kanwa ahubwo uturuka mu nda ugasohokera mu kanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turwanye satani nawe azaduhunga Twegere Imana nayo Izadufasha.niduha satani urwaho azadukoresha ariko Yesu aracyateze amaboko ngo hatagira numwe warimbuka.Rero bavandimwe mwitangazwa nibyabaye kuri mugenzi wawe ahubwo twite ku iherezo ryacu

Innocent yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Isiyacu irashajepe kujyezaho umusaza arongora abana bakabaye ari nkabuzukurube nikibazo.

Ferix kubwimana yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Ahaaa.Imana izatabara ubishaka Kandi wabisabye rero turwanye satani nawe azaduhunga .nitumuha urwaho azadukoresha .Bavandimwe Twegere Imana cyane Turi mu minsi ya nyuma

Innocent yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka