Menya uko wakwihingira Tangawizi iwawe

Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.

Tangawizi igeze igihe cyo gutera
Tangawizi igeze igihe cyo gutera

Bavuga ko Tangawizi igira ibyiza bitandukanye ku buzima, harimo kuba ifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko yigiramo ibyitwa ’fibers’, ikagira Vitamine C ituma igira uruhare mu kurinda no kurwanya indwara.

Tangawizi kandi yigiramo Vitamine B-6 ifasha mu mikorere myiza ya ’metabolism’ y’umuntu. Muri Tangawizi hanabonekamo ubutare bwa ’Magnesium’ na ’Potassium’ bituma amagufa y’umuntu akomera, inafasha impyiko gukora akazi kazo neza.

Tangawizi kandi igira uruhare mu kugabanya ibinure mu mubiri, ni yo mpamvu kuyikoresha ngo yaba ari amahitamo meza ku bantu bafite ibibazo by’umutima biterwa no kuba bafite ibinure byinshi.

Ikindi ngo ifasha abantu bakunze kugira isesemi, ndetse kuyinywa nk’ikirungo mu cyayi ngo bifasha abantu bakunze kubabara mu ngingo bakamererwa neza.

Uko tangawizi ihingwa

N’ubwo Tangawizi ifite ibyo byiza byose ndetse n’ibindi birenze ibyo, ariko abantu bibwira ko ari ikirungo kiboneka ku isoko gusa, nyamara umuntu ashobora kuyihingira iwe mu gihe abyifuza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko mu Rwanda Tangawizi ari igihingwa gishya, ariko kikaba kihera cyane cyane mu Karere ka Rulindo ndetse no mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo.

Gutera Tangawizi ngo ni ibintu bitagoye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www. thegardeningcook.com.

Icyo bisaba ngo ni ukuba umuntu afite ubutaka bwo kuziteramo ndetse akagira n’imbuto za Tangawizi. Gutera Tangawizi ntibisaba kubanza guhumbika umurama wazo, kuko batera ibijumba byayo.

Iyo umuntu amaze gutunganya umurima, hakurikiraho gutegura imbuto azatera, ni ukuvuga gufata ikijumba cya Tangawizi, akagenda agikatamo ibice bitandukanye, ariko akareba ko igice cyose agiye gutera gifite ’ijisho’, kuki aho ni ho Tangawizi ihera imera nyuma yo kuyitera.

Utera Tangawizi kandi agomba kuba yashobora kubona amazi, kuko iyo nta mvura iriho, bisaba ko zivomerwa mu gihe zirimo kumera kuko ngo n’ubwo zikunda ubushyuhe, ariko zinakenera kuba mu butaka buhehereye.

Tangawizi ngo ikunga ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya 29-30 kandi ikanakenera imvura iri hagati ya milimetero 150 - 200, cyane cyane mu gihe irimo kumera n’igihe isigaje igihe gito nk’ukwezi ngo isarurwe.

Tangawizi ngo yera hagati y’amezi n’ umwaka, ariko ngo guhera ku mezi umunani umunti aba ashobora kujya gufataho ntoya akaneye guteka indi ikaguma mu murima ikura, kuko ataba yayiranduye yose cyangwa se ngo ayice imizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntuye Muhanga nfite ibibazo3 1.imbuto ya tangawizi iboneka ite? 2esetangawizi ihingwa ite? 3eseihingwa ahantu hameze hate munsubize kuko ndashaka kuyihinga Whatsapp yanjye ni 0787978856 Murakoze

Nitwa Nkurunziza Aphrodis yanditse ku itariki ya: 26-11-2023  →  Musubize

Nuye Mukarere ka Karongi Umurenge Gitesi Akagali Ruhinga umudugudu nyagahinga musobanurire Tamgawize bayihinga ahariho hose yerera igihe cyinga iki murakoze

Augusten Iyamuremyemye yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

ese birashoboka ko tangawizi umuntu yayihinga mukarima kigikoni. cyangwa mubisanduku? murakoze

mbabariye issa yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

ese birashoboka ko tangawizi umuntu yayihinga mukarima kigikoni. cyangwa mubisanduku? murakoze

mbabariye issa yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Uri umwanditsi mwiza kuko utwigisha kwihingira ibyo dukunda gukenera

Alias pembe yanditse ku itariki ya: 19-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka