Menya uko wagaburira umubiri wawe ibiwufitiye akamaro

Kugira ngo umuntu abeho neza, afite ubuzima bwiza, bimusaba imyitwarire myiza irimo no kurya no kunywa ibintu bifite intungamubiri akeneye kandi akamenya n’uko akwiriye guhitamo iby’umubiri we ukeneye, akirinda ibyo udakeneye.

Nk’uko tubikesha urubuga www.nhs.uk, ibanga ryo kurya neza, ni ukurya bijyanye n’uko umuntu akora. Ni ukuvuga imbaraga yinjiza zikajyana n’izo akoresha.

Iyo umuntu ariye cyangwa akanywa ibirengeje ibyo umubiri we ukeneye, bituma abyibuha bidasanzwe, kuko iyo bigeze mu mubiri ntibikoreshwe, biragenda bikibika nk’ibinure.

Ikindi kandi, umuntu agomba gushyira umwanya uhagije hagati y’ifunguro n’irindi, kugira ngo, umubiri ubone umwanya wo gufata intungamubiri zose ukeneye mu ifunguro.
Ku rubuga www.inc.com , tuhasanga ibyo kurya no kunywa 14 umuntu yafata akaba ariye neza, kandi bikubaka umubiri we, bikawufasha no mu mikorere myiza.
Ibyo byo kurya no kunywa biba byifitemo intungamubiri nyinshi, bikanafasha umubiri kumererwa neza, kuko biba byifitemo ibintu bikiza indwara zimwe na zimwe, birinda kubyimbirwa, bishobora kwica udukoko twangiza cyangwa duhungabanya imikorere myiza y’umubiri (harmful bacteria), ndetse bikongerera umubiri ubudahangarwa.

1. Avoka

Avoka ni urubuto rugira amavuta menshi kandi meza, rukaba rufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, rugafasha ubwonko kugira ubuzima bwiza, ndetse rugabanya n’umuvuduko w’amaraso.

2. Ibishyimbo

Ibishyimbo bikungahaye cyane ku butare bwa ‘fer’ na ‘fibres’ ibyo byombi bikaba bituma ibinure bihora ku rugero ruringaniye, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, ndetse bikanakumira indwara ya kanseri .

3. Inkeri

Ubwoko bw’inkeri ubwo ari bwo bwose, buba bwifitemo ‘fibres’ na ‘antioxidants’ , ku buryo iyo ziriwe kenshi, zifasha uzirya guhorana umubiri ndetse n’ubwonko bikora neza. Inkeri zigabanya ibyago byo kurwara indwara yitwa ‘Alzheimer’ irangwa no kwibagirwa cyane.

4. Broccoli

Broccoli ni imboga z’icyatsi zikungahaye kuri vitamine nka C, A na K izo vitamine zikaba zikumira ibibyimba bya kanseri.

5. Shokora y’umukara (Dark chocolate)

Iyo shokora iriwe mu rugero, ariko umuntu akayirya kenshi, bimufasha kubona za ‘antioxidants’ z’umwimerere zituma ahorana akanyamuneza, no gukurikira icyo akora neza nta kurangara.

6. Amagi

Amagi afasha amaso gukora neza, ndetse akayarinda ubuhumyi buzanwa no gusaza, ikindi kandi amagi arinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba. Amagi anafasha ubwonko gukora neza.

7. Amafi

Amafi arimo ubwoko bwinshi, ariko ifi zitwa ‘Salmon’ na ‘sardines’ zigira ibyitwa ‘omega-3’, ibyo bikaba ari ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko.

8. Ubunyobwa ndetse n’ibihwagari

Kurya ubunyobwa ndetse n’ibihwagari na byo bizanira umuntu ‘omega-3’ bigafasha mu mikorere myiza y’umutima, ikindi kandi omega-3, igabanya ibinure bibi mu mubiri, ikongera ibinure byiza mu mubiri. Ibyo biribwa birimo ‘omega 3’ kandi, birinda za diyabete zimwe na zimwe, indwara z’umutima, bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guturika imitsi yo mu mutwe.

9. Amacunga

Abantu benshi bazi ko amacunga agira vitamine C, ariko hari abazi ko iyo vitamine C ari ingenzi cyane mu iremwa ry’utunyangingo tw’amaraso twera (white blood cells) ndetse no mu kongera abasirikare b’umubiri bafasha umubiri guhangana n’indwara.

10. Imboga za Epinari

Epinari zikungahaye kuri za Vitamine n’ubutare butandukanye ndetse na fibres. Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya epinari kenshi byakumira kanseri ifata intanga z’abagore, kanseri y’ibere n’izindi.

11. Ibijumba

Ibijumba bikungahaye kuri vitamine A, iyo vitamine ikaba ari ingenzi mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse ifasha no mu buzima bw’amagufa no mikorere myiza y’amaso.

12. Icyayi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko icyayi gifasha mu kurwanya indwara ya “Alzheimer”, Diyabete na kanseri. Ikindi kandi, icyayi cyongera ubuzima bw’amagufa, amenyo n’ishinya.

13. Inyanya

Inyanya zikungahaye ku cyitwa ‘lycopene’, iyo lycopene ikaba irinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba. Inyanya zigabanya ibinure bibi mu mubiri zikanarinda kanseri zimwe na zimwe.

14. Ikivuguto cyateguriwe mu ruganda (Yogurt)

Yogurt igira za ‘bacteria’ z’ubwoko bwiza zigabanya indwara zo mu mara, kandi kuko yogurt ikungahaye kuri ‘Calcium’, irinda indwara z’amagufa (Osteoporosis).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwarya indyo yuzuye ntiyarwara?

bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ni byiza kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’indyo nziza.
Mukomereze aho.

Rutsindintwarane Eric yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

Nonese buriya kunywa amazi menshi byonacyo bidufasha? Mudusobanurire

Nzabahimanapacifique yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

ko mbona ntamboga rwatsi mwashyizemw cg umushogor byo nta vitamin bigir?

innocent ishimwe yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka