Menya uko wafasha umuntu ufashwe n’amashanyarazi

Umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero cya 60%, iyo ni yo mpamvu afatwa n’amashanyarazi. Buri mwaka, hirya no hino ku isi za miliyoni z’abantu bafatwa n’amashanyarazi hakaba n’abahitanwa nayo.

Menya uko wafasha uwafashwe n'amashanyarazi wirinda ko nawe yagufata
Menya uko wafasha uwafashwe n’amashanyarazi wirinda ko nawe yagufata

Nyamara mu buzima bwa buri munsi, abantu cyane cyane abatuye mu mijyi, bahura n’amashanyarazi ku buryo buhoraho, kuko ibikoresho byinshi byo mu ngo bibamo ibicomekwa ku mashanyarazi.

Gufatwa n’amashanyarazi bishobora gusigira ibikomere bitandukanye uwafashwe nayo. Hari ubwo akomereka ku ruhu bitewe n’uko yakoze aho umuriro uturuka.

Ibikomere bituruka ku kuba umuriro wamunyuze mu mubiri, akagira ibibazo imbere mu birimo guturika udutsi tumwe na tumwe two mu mubiri, imikaya, gutakaza ubushobozi bwo kubona, kwangirika kw’amagufa ndetse n’ibihaha.

Hari kandi kuba umutima utangira gutera nabi, ukaba ushobora no guhagarara ndetse uwafashwe n’amashanyarazi ashobora no gupfa.

Icyakora hari uburyo bwo gufasha umuntu wafashwe n’amashanyarazi, iyo amufashe bimugiraho ingaruka nyinshi, kumutabara vuba kandi bishobora kugabanya ingaruka ziterwa no gufatwa n’amashanyarazi.

Ku rubuga https://www.assurance-prevention.fr, bavuga ko gutabara umuntu ufashwe n’amashanyarazi bisaba kwitwararika, kugira ngo utabara nawe atisanga yamufashe.

Gutabarana ingoga umuntu wafashwe n’umuriro kuko bituma adakomereka cyane, byaba ibikomere by’imbere mu mubiri ndetse n’iby’inyuma. Abahanga mu bijyanye n’amashanyarazi basogaruka ku bintu bitanu umuntu utabaye ufashwe n’amashanyarazi agomba kwitwararika, ku buryo yaba we ndetse n’uwo atabaye basohoka mu kibazo neza.

Icya mbere ni ugukupa amashanyarazi.

Ni ugukupa amashanyarazi ariko utabaye akirinda gukora ku wafashwe nayo kugira ngo nawe atamufata, nyuma yo kuyakupa ni ngombwa gucomokora ikintu cyatumwe uwo utabaye afatwa.

Iyo bidashoboka gukupa umuriro, utabaye uwafashwe n’amashanyarazi yifashisha ikintu cyumutse kitanyuramo umuriro (non-conducteur) nk’igikarito, ikintu gikozwe muri pulasitiki cyangwa se mu giti, akamuvana ku cyamufatishije umuriro.

Icya kabiri ni ukumugeza kwa muganga.

Umuntu wese wafashwe n’amashanyarazi agomba kugezwa kwa muganga kugira ngo afashwe byihuse.

Icyo wakora igihe uwafashwe n’amashanyarazi atatakaje ubwenge.

Iyo uwafashwe n’amashanyarazi acyumva, ibyiza ni ukumuguma iruhande, nyuma yo kumuvana ku cyamufatishije amashanyarazi kugira ngo ukomeze urebe niba hari igihinduka, kugeza ageze mu maboko y’abaganga.

Iyo uwo wafashwe n’amashanyarazi yahiye ku ruhu inyuma, ibyiza ni ukumuvanamo imyenda itafatanye n’uruhu, nyuma ahahiye ukahahoza n’amazi. Iyo yahiye cyane ku buryo imyenda yamufasheho, ibyiza n’ukuyimurekeramo ahubwo ukamuhoza akiyambaye abaganga bakaza kuyimukuramo.

Abantu basabwa kwitondera ibyo bacomeka ku mashanyarazi
Abantu basabwa kwitondera ibyo bacomeka ku mashanyarazi

Amazi bamusukaho mu rwego rwo kumuhoza mu gihe yahiye inyuma ku ruhu ni amazi agomba kuba adakonje cyane ahubwo ashyushye gakeya, ari hagati ya degire selisiyusi 15 na 25 (15 à 25°C).

Icyo wakora igihe uwafashwe n’amashanyarazi yatakaje ubwenge ariko agihumeka

Iyo uwafashwe n’amashanyarazi yatakaje ubwenge ariko akaba ahumeka, umutabaye amuryamisha hasi aryamiye urubavu, ukuguru kuri hejuru guhinnye, umunwa ufunguye kugira ngo ataza kubura umwuka, agakomeza kumera gutyo kugeza abaganga bamugezeho.

Uko watabara uwafashwe n’amashanyarazi agatakaza ubwenge ndetse atarimo no guhumeka

Iyo uwafashwe n’amashanyarazi yatakaje ubwenge akaba atanahumeka, umutabaye amwongerera umwuka ahyize umunwa ku we, gusa akihutira kumugeza kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza niyo ufashe uwafashwe namashanyarazi utambaye ga , gloves ,urafatwa nawe ibyiza ni igukupa . Ugakora ibisigaye..

Rwigema seth yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka