Menya uko waboneza urubyaro ukoresheje uburyo bwo konsa

Konsa umwana inshuro nyinshi ni ingenzi ku buzima bw’umwana ndetse na nyina, kuko bituma amashereka yiyongera, umwana akagira ubudahangarwa mu mubiri, ndetse n’umubyeyi ubikoze neza bikaba byamufasha kudakurikiza umwana we vuba, ibyo bita gusamira ku kiriri.

Ababyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko bashishikarizwa konsa umwana byibura kugeza ku myaka ibiri, no konsa umwana nta kintu umuvangiye kugeza ku mezi atandatu, ariko ko batazi amasaha bakubahiriza mu konsa abana babo.

Chantal Umutesi yagize ati “Numvise ko iyo utinza umwana ku ibere, biguha amahirwe yo kuboneza urubyaro. Ariko nzi umugore wakoresheje ubwo buryo ararenga arasama. Niba yarabikoze nabi ni byo ntazi.”

Uwitwa Gaspard Niyonsenga we yagize ati “Konsa umwana ni byiza, kuko iyo yonse arushaho gukura neza cyane. Gusa na none, sinzi ngo yakonka saa ngahe, kugeza ryari. Ariko bitewe n’ibibazo by’imibereho y’iki gihe, konsa ntibikunze kubonerwa umwanya ariko nta kundi byagenda.

Naho Mukanyandwi utuye mu Karere ka Nyagatare we, avuga ko ufite ubushobozi bwo kubonera umwana amata abona nta mpamvu yo kumwosa.

Ati “Sinjya mbona abana b’abakire bangana umusozi! Babonsa ryari se? Si amata baba babahaye? Ahubwo ugasanga abacu barazonzwe ngo baronse ra! Umwana wamuhase inshyushyu ifite isuku arashisha rwose!”

Nk’uko Dr Samuel Ndayishimiye uvura indwara z’abagore mu bitaro bya Muhima abisobanura, uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe konsa, ni uburyo buzwi cyane ku ijambo rimwe ari ryo ‘MAMA’. Ni ijambo rihinnye ryo mu rurimi rw’igifaransa rishatse kuvuga mu magambo arambuye ‘Methode de l’Allaitement Maternel et de l’Amenorrhée’, ubu buryo bukaba bukoreshwa n’abagore bakimara kubyara kandi bonsa.

Ati “Mu by’ukuri urufunguzo cyangwa ifatizo ry’ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ni ‘Konsa’. Iyo umubyeyi yonsa, bifasha umubiri gukora umusemburo witwa ‘Prolactine’ biturutse ku gice cy’ubwonko gikora imisemburo cyitwa ‘Hypophyse’.”

Akomeza agira ati “Uyu musemburo rero tuvuze haruguru, ufite uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amashereka ku mubyeyi wabyaye kandi wonsa. Iyo uyu musemburo wiyongereye mu mubiri uhagarika icyo twita mu gifaransa ‘Axe Gonadotrope de la Femme’. Ibi mu magambo make akaba ari uburyo intanga z’umugore zikorwamo n’uburyo zirekurwa kugira ngo zijye guhura n’intanga y’umugabo mu gihe habayeho imibonano mpuzabitsina.”

Dr Samuel Ndayishimiye akomeza agaragaza impungenge n’imbogamizi ziboneka mu gukoresha ubu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Muri make rero, umusemburo wa Prolactine twavugaga, uhagarika uburumbuke(Ovulation) bw’umugore. Ikibazo kiriho ni uko uwo musemburo utaguma mu mubiri w’umubyeyi wonsa ku buryo buhoraho, kuko ukorwa gusa kandi ukiyongera iyo umubyeyi ashyize umwana ku ibere.”

Dr Ndayishimiye Samuel agira inama abashaka gukoresha ubu buryo ko “Iyo uriya musemburo wa Prolactine ugabanutse mu mubiri, Ovulation ishobora guhita ibaho, umubyeyi agasama kandi atari yabyiteguye.”

Arongera ati “Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa MAMA, bihabwa amahirwe macye cyane (20%) kugirango umubyeyi wonsa abe yakwizera koko ko yaboneje urubyaro. Ikindi twavuga ni uko ubu buryo buba bufite imbaraga byibura mu mezi abiri ya mbere ya nyuma yo kubyara, ariko bukagenda bucika intege uko igihe cya nyuma yo kubyara kigenda gikura.”

Umubyeyi ushaka gukoresha uburyo bwa MAMA ngo aboneze urubyaro, agomba gushyira umwana ku ibere byibura inshuro hagati y’esheshatu n’umunani(6-8) ku munsi nubwo kurenzaho nta kibazo, ni ukuvuga konka nibura buri masaha abiri ariko na none ntarenze atatu abaye menshi.

Umubyeyi ntabwo asabwa konsa umwana igihe yarize gusa, ahubwo agomba kumwonsa igihe cyose umwana abishakiye, igihe akangutse, igihe ashakisha ibere cyangwa yonka intoki n’ururimi. Umubyeyi kandi ngo ntibikamubuze gukangura umwana kugira ngo amwonse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Maze amezi 8 mbyaye kuva icyogihe nagiye mumihango afite amezi 2 kuva ubwo kugeza ubu sindongera kubona imihango Kandi umwana ararya ntiyonka cyane ndibaza ngo biba byaragenze gute ?ese ubusinasama ntabizi?ese ntajya mumihango nafata uburyo bwurushinge bwokuboneza bikemera cg munsubize

Alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Maze amazi 7nindwi zibiri mvyaye ariko naherutse kuja mumihango maze amezi 3 mvyaye ariko muricogihe sinonsa umwana cyane kuko yaranywa amata kuva icogihe canguma ndamwonsa cane sinasubiye kuja mumihango nagiyeyo iryo rimwe gusa kandi vyari bikeya nn vyoba vyavuye kuki kugirango sinsubire kuja mumihango?

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2023  →  Musubize

Muraho, ndi umubyeyi maze amezi 2 mbyaye kandi nabyaye mbazwe (césarienne ) nonsa kenshi bishoboka gusa kuva nabyara sindabonana n’umugabo nkibaza nti ese ndamutse mpuye nawe sinshobora gusama?

Mizero hawa yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Njye maze umwaka mbyaye ariko sindabona imihango kuko nonsa inshuronyinshi kumusi ariko sindabonana numugabo njye ndabazango ndamutse mbonanye numugabo sinshobora gusama?

alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka