Menya uko unywa amazi: igihe cyo kuyanywa, ingano yayo n’akamaro bigufitiye

Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % n’amazi.

Kunywa amazi ahagije ni ingenzi ku buzima bwiza bw'umuntu
Kunywa amazi ahagije ni ingenzi ku buzima bwiza bw’umuntu

Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi. Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka. (Aho ushobora kubibona neza iyo uteze indorerwamo ku munwa ugahumeka).

Hari impamvu nyinshi zituma umubiri wa muntu ukenera amazi menshi

Mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe uri gukora imirimo isaba ingufu, mu gihe umuntu yihagaritse, mu gihe umuntu arwaye. Umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy’amazi bitewe n’ibiro, imiterere y’ikirere utuyemo ndetse n’uburyo umuntu abaho; imirimo akora n’ibindi.

Brad Kolowich, Jr. umutoza w’imyitozo ngororamubiri ukorera muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umunyamakuru w’inzobere mu biganiro by’ubuzima, Robert J. Davis bemeza ko umuntu agomba kunywa amazi menshi cyane mu gihe ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Agaragaza ingano nyayo y’amazi umuntu agomba kunywa mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, bakavuga ko atari ngombwa kunywa icupa ryose ry’amazi mu gihe wakoze imyitozo itarengeje isaha. Mu gitabo cyabo cyitwa “Fitter Faster: The Smart Way to Get in Shape in Just Minutes a Day”, bagaragaje ko mu gihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri itarengeje iminota 60, icupa ry’amazi rya mililitiro 500 riba rihagije.

Ni mu gihe Robert J. Davis na Brad Kolowich, Jr.,nabo bagaragaje ko kunywa amazi menshi uri gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera ibibazo.

Ingano y’amazi Umuntu agomba kunywa bijyanye n’ibiro bye

Nkuko tubikesha kigalilive.com, Umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze.

Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y’amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n’indwara zidasobanutse.

Dore rero ingano y’amazi ukwiye kunywa bitewe n’ibiro ufite:

Umuntu ufite ibiro 36 Agomba kunywa Litiro 1.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 45 Agomba kunywa Litiro 1.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 54 Agomba kunywa Litiro 1.7 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 63 Agomba kunywa Litiro 2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 72 Agomba kunywa Litiro 2.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 81 Agomba kunywa Litiro 2.6 z’amazi k’umunsi
Umuntu ufite ibiro 91 Agomba kunywa Litiro 3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 100 Agomba kunywa Litiro 3.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 109 Agomba kunywa Litiro 3.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 118 Agomba kunywa Litiro 3.8 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 127 Agomba kunywa Litiro 4.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 136 Agomba kunywa Litiro 4.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 145 Agomba kunywa Litiro 4.7 z’amazi k’umunsi,

Burya abana nabo bagomba kunywa amazi ahagike kandi buri munsi
Burya abana nabo bagomba kunywa amazi ahagike kandi buri munsi

Akamaro k’amazi mu mubiri

umutihealth.com bavuga ko bitangaje kubona ukuntu Amazi ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe tutaabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

Bavuga kandi ko “Amazi agira uruhare runini mu mikorere y’umubiri wacu, nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry’ibiryo, gusohora imyanda mu mubiri, kugira uruhu rwiza, n’ibindi binyuranye.”

1. Niyo agenga ingano y’amaraso n’amatembabuzi yose y’umubiri,
2. Niyo akora amacandwe atuma tubasha kumira ibyo turiye,
3. Afasha mu kunyereza no guhindukira amaso no mu ngingo,
4. Atuma umubiri ugira ubushyuhe budahindagurika,
5. Niyo atuma habaho ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire mu mubiri,
6. Afasha kwinjiza no gutwara intungamubiri mu bice bitandukanye,
7. Atuma ubwonko bubasha gukora,
8. Ashinzwe ubuhehere by’uruhu,
9. Asohora imyanda y’ibyo twariye ndetse n’indi yose ikomoka ku mikorere y’umubiri.

Igihe k’ingirakamaro cyo ku nywa amazi ku mubiri wa muntu

Inyarwanda.com bavuga ko atari byiza gutegereza ko ubanza kugira inyota ngo ubone kunywa amazi, mu gihe cyose ufite icyo urimo gukora, uba urimo gutakaza amazi menshi n’ubwo aba ataragukamamo ngo utangire kugira inyota.Bityo ni byiza kubyimenyereza kuyanywa igihe cyose. Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu yarakwiye kunywa litiro 0.6 z’amazi, andi akava mu biryo. Na ho kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yari akwiye kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka cyangwa kikiyongera bitewe n’igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi), imirimo ndetse n’imiterere y’aho umuntu atuye.

Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora siporo, cyangwa kuryama, kugira ngo aho umubiri uyakenereye uyabone. Ntako bisa rero kunywa ibirahuri bibiri by’amazi mu gitondo ubyutse. Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa mu mubiri w’umuntu.

Amazi kandi ushobora kuyafata igihe cyose ni yo waba uri kurya nk’uko bitangazwa na Hélène Baribeau, umuhanga mu by’imirire, gusa bishobora gutuma uhaga vuba kubera ko wanyweye amazi menshi. www.mayoclinic.org ho bagaragaza ko ugomba kunywa ikirahuri cy’amazi kuri buri funguro n’igihe uri kurya,ukanywa amazi mbere,mu myitozo,na nyuma yayo. Ugomba kunywa amazi kandi mu gihe wumva ufite inzara kuko bigufasha kumera nk’uyicogoje. Hélène Baribeau akomeza avuga ko kunywa amazi ashyushye bifasha Ku bantu bakunda kwiyiriza.

Abahanga mu by’imirire bemeza ko abantu bakunda kwiyiriza ubusa bakwiye kunywa amazi ayunguriye, Amazi ayunguruye ni amazi yatandukanyijwe n’imyunyungugu akomoka kugucanira amazi akabira ubundi ibyo bitonyanga bikaza kuvamo amazi.

Nkuku tubikesha umutihealth.com, Kunywa amazi ukibyuka ni ingenzi cyane ku mubiri, kuko biwufasha kongera gukora neza. Tekereza nawe kuba umaze amasaha 7 cg 8, ntacyo kunywa urashyira mu kanwa, niba warabyitegereje neza, ukunda kubyuka wumva mu nkanka hokera cg humagaye cyane; ibi nibyo biba iyo uryamye!
Kubera kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri utangira kugenda ugira umwuma kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo mpamvu ibitera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ASANTE KWA MAFUNDISHO KUTUMIA MAJI NI YA MAANA SANA KWA MTU

AMIRAL AMERICAIN yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Okay good kunama zanyu mudahwema kutugezaho

Nzabahimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kuri izi nama muduhaye

rosine yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Murakoze kutugira inama

Uwonkunda dorothee yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

good nibyiza cyane! ku nama muduhaye

Eluas yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ese ko abenshi tunywa amazi mugitondo tukongera tukaryama twaba tubikora nabi cg ntidukwiye kuryama tumaze kuyanywa ?

Niyomukunzu. Aline yanditse ku itariki ya: 12-04-2020  →  Musubize

Bjr! Murakoze kutwigisha no kutwibutsa akamaro k’amazi mu mubiri wacu. Abenshi twibuka kuyanywa ari uko tugize inyota gusa dukwiye kwisubiraho tukayanywera kugihe

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka