Menya uko inyoni zimenya ko bukeye zikaririmba

Nta kintu cyiza nko kubyuka wumva inyoni ziririmba dore ko hari izigira amajwi meza. Indirimbo zituje ziririmbwa n’inyoni mu gitondo, zinogera amatwi n’imitima y’abantu. Ariko se inyoni zidukangura ngo tubyuke tujye ku murimo zibwirwa n’iki ko bukeye ngo ziririmbe?

Abahanga mu bushakashatsi bavuga ko haririmba inyoni z’ingabo. Ingore zizamura amajwi gake cyane, nk’igihe zihamagara abana bazo.

Urubuga animalaxy.fr, ruvuga ko inyoni zifite uburyo zimenya ko bukeye, hagendewe ku kumva ko ikirere gituje, izindi nyamaswa zose zicecetse ndetse n’abantu, bityo zikazamura ijwi cyane.

Urubuga wired.com, rutanga indi mpamvu ituma zimenya ko hakeye. Ruvuga ko amasaha yo mu museke nka saa kumi za mugitondo, ari bwo ikirere kiba kijimye cyane, ubuhehere bugabanutse mu kirere, ubukonje nabwo buba ari bwinshi kurusha ibindi bihe by’ijoro bityo inyoni zikamenya ko bugiye gucya.

Ibyo zibikora zigamije kugaragariza ngenzi zazo ko bukeye amahoro ntacyo zabaye, kugira ngo ingabo zituranye nayo zimenye ko muri ako gace hari ingabo bityo zirinde kuhavogera no gushaka kuhigarurira.

Urwo rubuga ruvuga ko inyoni z’ingabo zibaho ku buryo zimenya ko bukeye bityo zikareshya ingore ngo zizisange, ari nako zimenyesha ingabo ngenzi zazo ko muri ako gace hari ingabo maze ntizikavogere.

Uretse kuva icyo gice cy’ijoro kiba gituje cyane kurusha andi masaha y’ijoro, ni nacyo kiba gikonje cyane ndetse cyumutse, bigatuma amajwi y’inyoni agera kure hashoboka.

Icyakora ingore zo ziba zemerewe kuyisanga no gutambuka uko zishaka. Uko inyoni y’ingabo iririmba cyane iba yumvisha izindi ngabo ko ikomeye, kandi yiteguye kurinda ubwatsi bwayo uko byagenda kose.

Hari kandi ubwoko bw’inyoni bubaho mu matsinda, iyo zishaka guhura, zikoresha indirimbo. Bitewe na za mpamvu zituma mu gitondo ijwi riba rishobora kugera kure, inyoni zitwa “oiseaux migrateurs“ mu Gifaransa, ni ukuvuga inyoni zimuka uko ibihe by’izuba n’imvura bihindutse nibwo zihitamo gutumanaho.

Izo nyoni rero zigenda ziririmba kugira ngo zitaburana mu nzira zigenda. Hari n’inyoni zirimba zigamije gukomeza isano iri hagati yazo.

Muri rusange nk’uko tubikesha urubuga wapiti-magazine.com, kuririmba kw’inyoni ni uburyo bwo guhana amakuru hagati y’inyoni zo mu bwoko bumwe nk’uko twabibonye haruguru, haba guhamagarana ngo zifate urugendo, kumenyesha za mukeba ko zikiri nzima, ijoro rizisize amahoro bityo zirinde kuyisagarira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kurayo amakuru y’inyoni mwaduhaye ese mbabaze inyoni ivuga bwambere mugitondo yaba ivuga hasa cyi? Murakoze

Kassim nyundo yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

mu buryo bwa Gihanga (science) inyoni n’ibikururanda bigira imvubura yitwa Glande pineal ivubura umusemburo witwa Melatonine ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’umuntu kuko ku muntu uwo musemburo ugabanuka atangiye kugimbuka (puberte). iyo mvubura igereranwa n’isaha karemano y’umuntu. ikaba ikozwe m turemengingo tumwe n’imbonarumuri y’ijisho. iyo imirasire y’izuba ije ( ahagana saa kumi z’igitondo) iruhukira kuri twa turemangingo twinyoni. zikareba zigatangira kuririmba. kubera ko ntakindi kiba gisakuza kandi nta mihengeri (photo echoginic waves) iba itangira ijwi mu kirere. zumvikana cyane.kandi ziri hamwe, ariko no kumanwa ziba zijwigira.sinjye wahera

Boniface yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

MURAKOZE KUDUSHIKIRIZA AMAKURU AJANYE N’INYONI! MUGA MURADUFASHE MUTUBWIRE HARYA INYONI YAMBERE YIRUKA CANE KW’ISI NI IYIHE?

PERFECT yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka