Menya uko bategura inyama ikunzwe na benshi izwi nk’Igiti

Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.

Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe
Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe

N’ubwo benshi barya inyama y’igiti ntibazi uko bayitegura, ni yo mpamvu Kigali Today yegereye umutetsi wazo atubwira ibanga riba muri iyo nyama ikunzwe na benshi.

Igiti rero ni inyama y’inka bakata ari nini, aho ahanini usanga igizwe n’intongo z’inyama eshatu batunze ku igiti kinini, kitari umushito usanzwe wa burusheti.

Twaganiriye n’umutetsi wazo benshi bazi nka mucoma, ariko yitwa Ukwizagira Alphonse, maze atubwira ibanga riri mu nyama y’igiti, dore ko afite imyaka ine y’uburambe mu kugitegura.

Ati “Igiti duteka gifite umwihariko w’uko tubanza kugitegura. Tugura inyama yoroshye, tukayikuraho icyitwa umukamba kiba gikomeye, nyuma ndayikata nkayimarina n’ikirungo mba nateguye kigizwe na beef masala, ipapayi, cube magi na soya sauce, nkabipfundikira neza ku buryo ikirungo cyinjiramo neza”.

Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe
Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe

Ukwizagira avuga ko nyuma y’ibyo atangira kugitunga, aho igiti kimwe kiba kigizwe na garama 200, hariho inyama eshatu nini, habanza intongo imwe tugashyiraho igitunguru, indi tugashyiraho puwavuro ahandi urunyanya kuko benshi barukunda, ubundi bakagishyira ku cyokezo gisanzwe bokerezaho burusheti.

Avuga ko kuba ikirungo kiba cyamaze kwinjira neza muri icyo giti, byoroshya inyama bityo ikaba yashya vuba, ndetse agahamya ko ubundi kitakarenza iminota 20.

Yongeraho ko itandukaniro riri hagati ya burusheti isanzwe n’igiti, ari uko ari inyama nini umuntu arya agahaga kandi iguzwe makeya, ugereranyije no kuba watumiza burusheti zigera muri eshanu ariko ntuhage.

Igiti usanga buri Hoteli cyangwa akabari bagena igiciro uko bashaka, aho usanga hamwe kigurishwa amafaranga y’u Rwanda 1000, 1500 n’andi, gusa muri TR-5 Resort aho Ukwizagira akorera, bakigurisha 2500Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka