Menya uburyo bwiza bwo kuruhuka uko bikwiye
Kuryama amasaha hagati y’arindwi n’umunani bigufasha kuruhuka ariko si bwo buryo bwonyine bwo kuruhura ubwonko n’umubiri, kuko hariho uburyo bwinshi bwo kuruhuka kandi neza.
Iyo abantu batekereje kuruhuka, abenshi batekereza kujya mu buriri ukaryama ku manywa amasaha make cyangwa nijoro cyangwa se kutagira ikintu ukora. Ibi bishobora gufasha kuruhuka ariko hari uburyo bwinshi bwo kuruhutsa ubwonko n’umubiri. Ibi birimo uko ugena umunsi wawe, igihe cyawe uko ugikoresha ndetse n’ibyo witaho. Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kurushaho kuruhuka no mu gihe uri mu kazi.
Kwita ku kiruhuko:
Ibi bisobanuye kureka ikintu cyose kigusaba kugitumbira cyane cyane akazi. Ushobora kuva aho wakoreraga ugafata akaruhuko gato cyangwa se gutaha ugenda n’amaguru.
Umwanditsi Alex Soojung Kim Pang wanditse igitabo cyitwa “Rest: Why you get more done when you work less” avuga ko urugendo ukoresheje amaguru, umubiri urufata nko kunanirwa ariko ubwonko bukabifata ko uba urimo kuruhuka. Kugenda ahantu runaka mu minota 30 biruhura kurusha kwicara imbere ya televizo iyo minota.
Shaka ikintu ukunda kigushimisha
Bishobora kuba ari ugushushanya, gusoma igitabo, kwandika….
Birafasha kandi kugira ibintu ukora bigushimisha bigutwara umwanya n’ibitekerezo nk’uko Pang abivuga. Mu munsi hagati ujye ufata umwanya w’akaruhuko gato. Bifasha ubwenge gusubira ku gihe. Nyuma y’akaruhuko gato ugira ibitekerezo bishya kurusha uko wicara igihe kinini ukora utaruhuka. Mu bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Endhoven University of Technology bafashe amatsinda abiri y’abanyeshuri babazwa urutonde rw’ibintu wakoresha urupapuro. Itsinda rimwe ryaricaye risubiza ibibazo irindi rifata akaruhuko k’iminota itanu baragaruka barasubiza. Abaruhutse batanze ibisubizo byinshi.
Kora urutonde rw’ibintu ugomba gukora ku munsi
Robert Poynton wanditse igitabo “Do Pause: You Are Not a To Do List,” yavuze ko kwandika urutonde rw’ibyo ugomba gukora bishobora kugutera ubunebwe cyangwa se ukabona ari byinshi cyane bikaguca intege. Avuga ko ahubwo ibyiza wajya wandika urutonde rw’ibintu by’ingenzi gusa ugomba gukora uwo munsi, iyo ubirangije umusaruro w’umunsi uba wawurangije bikagufasha kuruhuka nyuma yo gutanga umusaruro.
Tekereza uko utegura umunsi ufite amasaha menshi y’akazi
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu atanga umusaruro muke mu gihe yakoze amasaha menshi. Ubwakozwe muri Iceland bwerekana ko abakozi bakora amasaha hagati 35 na 36 mu cyumweru batanga umusaruro ungana cyangwa uruta abakora amasaha 40 ku cyumweru. Gufata twa turuhuko duto duto bigira itandukaniro rinini cyane yaba ari akaruhuko k’iminota ibiri, gushyira hasi telefone mu gihe cy’iminota 5 cyangwa se kurambura amaguru ukagendagenda gake gake ukagaruka ugakomeza akazi. Poyton avuga ko ubwonko bwakira icyo ubuhaye uko wabuteguye.
Menya uko umwanya wawe utambuka
Umwanditsi Thomas Sluyter avuga ko abantu benshi batazi aho umwanya wabo ujya. Agira inama umuntu ushaka kumenya ikimutwara umwanya kwandika uko umwanya we yawukoresheje mu munsi, ibi akabikora mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Ibi uwabikoze bimuha ishusho y’uko umunsi we ugenda, hanyuma ibigenda bigaruka ni byo bimutwara umwanya atari yateguye, bikamufasha kumenya igihe cyo gukora no gufata umwanya utari uwo kuruhuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|