Menya inkomoko y’imvugo ‘Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda’

Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.

Prof Pacifique Malonga
Prof Pacifique Malonga

Ni mu kiganiro Prof Malonga yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio, Bisangwa Nganji Benjamin, mu kiganiro Impamba y’umunsi mu gace kacyo kitwa “Nyiri inganzo”, kahariwe amateka y’abahanzi bo hambere, ubwo havugwaga amateka y’umuhanzi Bizimana Loti.

Prof Malonga Pacifique ni murumuna w’umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo ugusetsa, uvuga ko bavukiye mu cyahoze ari Kibuye, muri Karongi y’ubu ahazwi ku izina rya Kirinda, hahana imbibi na za Buhanda ho muri Ruhango.

Nk’uko Prof Malonga yabivuze mu kiganiro, ngo aho bari batuye i Kirinda hitwaga mu Rwimpuzu ahari amashyamba ya Kimeza, hegeranye n’utugezi tubiri aho kamwe kitwa Mashyiga akandi kakitwa Kabakobwa tugatandukanywa n’ahitwa mu Nganzo, ahari inganzo y’ubuhanzi.

Ngo ni no mu gace kafatwaga nk’igicumbi cy’idini ry’Abadivantisiti, mu gace ka Nkoto gahana imbibi na Buhanda, ahazwi ku izina rya Gitwe mu Karere ka Ruhango.

Avuga ko abapasitoro benshi biyitiriraga imvugo igira iti “Ni nde ukinishije Pasitoro w’ikirinda”, dore ko mu badivantisiti bavugaga Pasitoro, aba Presipiteriyene bakavuga Pasiteri.

Mu gihe abo ba Pasiteri benshi bagiye biyitirira iyo mvugo, ngo Prof Malonga yabakuriye inzira ku murima avuga ko iyo mvugo yadukanywe bwa mbere n’umubyeyi we wari Pasiteri w’Umupresipiteriyene, ariko kubera ko yari aturiye agace k’Abadivantisiti bakamwita Pasitoro.

Umubyeyi we witwaga Pasitoro Samson Karera, ngo ubwo yari mu muhanda, yarambise isakoshe ye hasi ajya kwiherera (Kwihagarika), akimara kurambika iyo sakoshe ku muhanda, abasore bari hafi aho ngo barabibonye baza biruka bakeka ko irimo amafaranga, barayitwara.

Bakigera hirya ngo basanze ibyo bari biteze bitarimo, aho bayifunguye basanzemo ibitabo by’itorero, na ho we uko yakavuye kwihagarika abuze isakoshe abaza abari hafi aho ati “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda?” Ngo isakoshe ye barayigarura n’isoni nyinshi nyuma yo kuburamo amafaranga.

Ati “Ubwo yari ahitwa ku Buhanda, igisakoshe yari afite yagisize ku muhanda asa n’ujya hepfo, ibyo yari agiye gukora simbizi ariko nawe ugende ushishoze, cyane cyane ko ntari mpari. Agenda ubwo, yari agiye nko kugira icyo areba hepfo aho (kwihagarika), abana bari babibonye bati, uriya ubwo avuye hakurya y’uruzi afite ibifaranga tu”.

Arongera ati “Baraje baracyirukankana ariko bageze hirya barebamo basanga nta kirimo, harimo igitabo cy’amasomo, igitabo cy’indirimbo na Bibiliya, uko Pasitoro yakagarutse arebye igisakoshi cye arakibura, ahasanga uduhungu twijijisha, burya ni ko utubandi dukora, tumwe turacyirukankana utundi dusigara ahongaho tuyobya uburari. Nibwo atubajije ati niko sha mwa bwana mwe bite amakuru, bati turaho, ati Ese shahu ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda? We yumvaga batamwibye ahubwo bashatse kumukinisha, ubwo ya sakoshe barayigarura akomeza urugendo”.

Uwo mubyeyi wa Prof Malonga Pacifique na Bizimana Loti, ngo yishwe mu 1963 ubwo hari ku isabato avuye kwigisha, yicwa na bamwe mu bo yigishaga mu itorero nk’uko Prof Malonga asoza abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

NGANJI iganje, Ntamati gutikura mbere uyu mu prof yarakubeshyeweee kd mpamya ko azi aya mateka neza ark arayagoretse arakabura icyaho;

Njyewe ndi NDAYISHIMIYE wa NSENGIYUMVA wa RUCURIRA rwa "NYIRIMBIBI" wa SERUBABAZA wa GATWAKAZI ka NDINDA wa RUSHIGAJIKI rwa MUSINDI wa KARUMBAGANYA ka MUSINDI I YUHI,

None ubu amateka y’iyo nkuru na Pastor w’ikilinda NYIRIMBIBI nayayoberwa nte?!!!

Jackson Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Njye ndi umwuzukuru was pasteri Nyirimbibi Simeon Nyiri iyi mvugo "ninde ukinishije pasteri w ikirinda " ukeneye amateka ye azayambaze areke abiyitirira ibitari ibyabo naho proof Maronga arabeshya is ntiyigeze aba pasitoro kuko ubu ndi ku ivuko rye ahitwa kunkoto.inkuruye irimo ibinyoma byinshi cyane

Fidele Habineza yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Maronga arabeshya cyane muzashake amateka yaba Poroso Cg muzatumire umwe mubo mumuryango WA Simiyoni azababwira kuko niwewenyine uzi ayomateka Maronga we Mumuhe Hit kuko niyituma yiyitirira ibitaribye kandi rwose yisubireho kuko ibyo sibyiza ntakatubeshye

Mutesi Kirinda yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Nanjye Ndabona Ari ibyo gusobanukirwa neza kuko Malonga ngo se yari pasteur wa Abaprosbyteriens kandi tuzi ko basenga Ari ku cyumweru none Malongo ngo se yishwe 1963 Ari ku isabato avuye kubwiriza.
Amateka aba azwi ntabwo uwabaye Pastor hariya wese yayoberana.

Vincent yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Ariko Prof Malonga nanjye ntangiye kumukemanga, ariko yakwirwaga u Rwanda rwose nk’imana, Uzi ko ariwe Uzi u Rwanda mugihe numva atararubaye mo cyane, ni Professeur ni n’izina ryiza cyne, ibindi nabe abiretse atazabeshuzwa n’abana

FIFI yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Malonga arabeshya cyaneeeee! Ise ntiyigeze aba Pasteur pe! Amakuru yatanze siyo kko iwabo nuduce yavuze ntaho hahuriye rwose

Mwene pasteur yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Mwaramutse. Prof Malonga arabeshya cyaneeee. Muzongere mumutumire mumubaze niba azi uwitwa Nyirimbibi Simiyoni w’i nyarunyinya ku ka Kirinda agasozi gateganye na Misiyoni. Ibintu byo kwiyitirira imvugo z’abandi ngo umenyekane ni bibi bwana Malonga. Ku Nkoko za Nyabiranga ntaho hahuriye na Kirinda. Kwanza iso ntiyigeze aba pasiteri w’abaperesibiteriyene mushake amateka y’itorero murabibona.

Mwene Simiyoni yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ubyirwa Niki ko abeshya? Cyabikoze nimba Uzi amateka yabapastoro bayoboye I kirinda waba ubizi, Kayuku ntakiriho yari kumunyomoza abyaho yarabizi

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka