Menya ingaruka zo kudefiriza umwana

Muri iyi minsi, hari ababyeyi benshi bahitamo gushyira imiti (produit) mu misatsi y’abana babo, kugira ngo inyerere, yorohe, isokoreke bitagoranye, hakaba n’ababyeyi bavuga ko iyo umwana afite imisatsi idefirije, ari bwo agaragara neza. Kigali Today yashatse kumenya niba kudefiriza umwana ari byiza cyangwa ari bibi, isura imbuga zitandukanye.

Nk’uko tubikesha urubuga, momntoto ababyeyi bakunda ko abana babo bagaragara neza, bakaberwa, kandi baba bakunda cyane, bityo bakabarimbisha mu buryo butandukanye. Gusa ngo gushyira imiti(produit)mu mutwe w’umwana kugira ngo imisatsi ye inyerere, si yo nzira yonyine yatuma imisatsi ye isa neza.

Kuko hari n’ubundi buryo, imisatsi y’umwana yatunganywa bidasabye ko bayidefiriza. Nko kumusokoza, kumufungira umusatsi hifashishijwe udukoresho bita “ imibano”, cyangwa se niba afite umusatsi muremure, bakawuboha inweri ariko zidakomeye, kugira ngo zitamubabaza.

Ingaruka zo kudefiriza imisatsi y’abana, tuzisanga ku rubuga destinyconnect, aho Dr Leticia Kuda Mupawosa, umuhanga mu kubura abana avuga ingaruka zo kudefiriza imisatsi y’abana b’abakobwa.

Ubundi iyo bavuze kudefiriza imisatsi, ngo hari abahita batekereza imvugo ya cyera igira iti, ”Niba bitwika, ubwo bigomba kuba bikora”.

Nyamara iyo mvugo ntaho ihuriye n’ukuri, kuko imiti bakoresha badefiriza imisatsi y’abana, ishobora gutwika, ikangiza uruhu rw’umwana wadefirijwe, iyo miti kandi, ishobora gutuma imisatsi y’umwana ipfuka, ntizongera kumera neza ukundi.

Kudefiriza bijya bibabaza n'abantu bakuru bikabasigira ingaruka zikomeye
Kudefiriza bijya bibabaza n’abantu bakuru bikabasigira ingaruka zikomeye

Ni iki gituma imiti idefiriza ari mibi cyane

Iyo miti iragenda, ikangiza umwimerere w’umusatsi, kandi kugira ngo imiti ikore akazi kayo, ni ukuvuga kunyereza umusatsi w’umwana, bisaba ko iba yamaze igihe gihagije mu mutwe we, aho iba yasizwe mu musatsi bahereye ku mizi yawo, birumvikana ko iba iri no ku ruhu rwe rumeraho umusatsi.

Uko gutinda kw’iyo miti mu mutwe w’umwana, uretse kuba bibabaza, bishobora no kugira izindi ngaruka nyinshi, harimo no kuba yashya bikomeye, ni ukuvuga akaba yashya kuva ku rwego rwa mbere akageza ku rwego rwa gatatu (first degree to third degree), Ibyo bisigira umwana inkovu zikabije zitazigera zisibangana.

Ni gute ikoreshwa ry’imiti idefiriza ryahungabanya imikurire ye?

Ubushakashatsi bwerekanye ko, abana b’abakobwa bakoresha, iyo miti yo kudefiriza bajya mu cyiciro cy’ubwangavu imburagihe , abo bashakashatsi bavuze ko basanze hari abana bafite imyaka irindwi gusa, batangira kugaragaza ibimenyetso by’umwangavu nyuma yo gukoresha iyo miti idefiriza imisatsi(detanglers na conditioners),iba ifite imiziha y’inyamaswa mu biyigize.

Aya makuru avuga ku ngaruka z’ikoreshwa ry’imiti idefiriza imisatsi, iba ifite ibinyabutabire (chemicals), bitandukanye bigenda bigakora no ku buzima bw’imyororokere bw’umwana w’umukobwa, akwiye gufatwa nk’aburira abantu. Kuko nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye, abana b’abakobwa benshi, bajya mu mihango batarageza ku myaka 15, biba bifite aho bihuriye no kuba barakoresheje imiti idefiriza imisatsi bakiri bato.

Ikindi kandi ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’Abanyamerika cyandika ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo, cyitwa “American Journal of Epidemiology” , bwerekanye ko ikoreshwa ry’imiti idefiriza imisatsi rifite aho rihuriye n’ibibyimba abakobwa n’abagore bamwe barwara muri za nyababyeyi (uterine fibroids).

Nubwo hari abakobwa cyangwa abagore bashobora kurwara ibyo bibyimba biturutse k’uruhererekane mu muryango(genetic), ariko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ikoreshwa ry’imiti idefiriza imisatsi rishobora gutera ibyo bibyimba nibura ku rwego rwa 80% cyane cyane mu bakobwa n’abagore b’abirabura kuko ari bo bakoresha iyo miti cyane bitewe n’imiterere y’imisatsi yabo.

Hari n’ikibazo cyo kuba ibinyabutabire bimwe bishyirwa mu miti idefiriza, bishobora gutera kanseri, icyo na cyo kikaba ari ikibazo gihangayikishije kandi kiganje cyane cyane mu bakobwa n’abagore b’abirabura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka