Menya indwara ziterwa no kugira uburakari n’umujinya bikabije

Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya mwinshi harimo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura, hari kandi kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse no kubabara umutwe.

Kugira uburakari bukabije byagutera kurwara umutwe n'izindi ndwara
Kugira uburakari bukabije byagutera kurwara umutwe n’izindi ndwara

Uburakari bukabije kandi bumara igihe, bushobora no gutera umuntu ikibazo cyo kubura ibitotsi, kubabara mu nda, ndetse no guhora asa n’uhangayitse, bushobora kandi gutera umuntu ibibazo mu igogora ntirikorwe neza.

Ibindi bibazo byaterwa n’uburakari bukabije ndetse n’umujinya mwinshi, Harimo ko umutima wahagarara bitunguranye, kugira agahinda gakabije (depression), guturika imitsi yo mu mutwe ndetse no kugira ibibazo ku ruhu.

Ku rubuga https://www.betterhealth.vic.gov.au/, basobanura ibyo bibazo byose byavuzwe haruguru bishobora guterwa n’uburakari bukabije, ariko bakavuga ko hari uburyo bwiza bwafasha umuntu kwigabanyamo uburakari bwe, bitagize icyo byangiza ku buzima bwe.

Inama bagira abantu bakunda kugira uburakari cyane, ngo ni uko igihe umuntu yumva afite uburakari ku buryo byamunaniye kwifata, ibyiza yava aho ari akagendagenda, agahunga gato icyamuteye ubwo burakari nyuma yakumva amaze gutuza akabona kugaruka.

Ikindi ngo ni ukwemera ko kurakara no kugira umujinya ari ibintu bibaho mu buzima kandi bisanzwe, ahubwo icyangombwa ari ukumenya uko umuntu abyitwaramo, akamenya kugenzura amarangamutima ye.

Umuntu agomba gukurikirana akareba impamvu akunda kugira umujinya no guhora arakaye, nyuma yamara kumenya ikibazo, agashaka uburyo butandukanye bwamufasha kugikemura kandi neza,ibyo bikamufasha mu kwigabanyiriza uburakari.

Ikindi cyafasha umuntu ukunda kugira umujinya cyane n’uburakari butinda, ngo ni ugukora siporo nko kwiruka n’idindi. Hari kandi no kuganiriza inshuti yizera, akayibwira uko yiyumva bakaganira nabyo ngo bituma uburakari bugabanuka.

Abantu bakeya cyane ngo nibo bashobora umujinya wabo, ariko hari abadashobora kuwugenzura, bigatuma bahutaza ababegereye, ndetse bakabahungabanya. Abantu bakunda kugira umujinya cyane kandi ngo bibatandukanya n’inshuti n’umuryango, ugasanga bakunda kujya ahantu bari bonyine, bakigunga.

Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy’umujinya n’uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n’iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga. Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya ‘stress’ kuko ngo igendana n’umujinya ndetse n’uburakari. Siporo igabanya ‘stress’ ikanazamura ibyishimo by’umuntu ku buryo bw’umwimerere.

Ku rubuga https://www.coeuretavc.ca/, bavuga ko kugira umujinya ari ibintu bisanzwe, umuntu ashobora kugira uburakari igihe bamuhutaje kandi akabona arenganye, nyamara ubikoze ntamusabe imbabazi, n’ibindi.

Uburakari ndetse n’umujinya biba ikibazo, iyo umuntu warakaye cyangwa se wagize umujinya, atangiye kuvugira hejuru, asakuza cyane, atukana, ajugunya ibyo abonye byose, aho aba atangiye kugera ku rwego rw’umujinya wangiza ubuzima bwiza bw’umutima.

Ku rubuga https://docteurtamalou.fr, bavuga ko uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ari ibintu bigira ingaruka zikomeye ku buzima, nubwo ngo bitoroshye kubyirinda.

Uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y’umwijima, bitewe n’uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.

Hari n’abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya (douleurs musculaires), yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n’ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabemera

EMMY yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka