Menya imyenda ikunzwe na benshi muri iki gihe
Buri mwaka ugira imyambaro ikundwa kugerwaho kurusha iyindi. Uko imyaka yagiye igenda ni ko imwe ivaho hakaza indi. Muri 2020 hari imyenda igezweho kurusha indi haba ku bakobwa ndetse n’abahungu.

Tuganira n’umucuruzi w’imyenda muri CHIC, Rutayisire Noella yatubwiye imyenda iri kugurwa na benshi muri iyi minsi.
Colan (kora) ngufi na T-shirt

Aha hambarwa colan (kora) igeze mu mavi izi bakunze kwita bicycle cyangwa biker kuko aya ma colan agera mu mavi yambarwa abatwara amagare.
Amakoti manini

Aya yambarwa ku makanzu cyangwa se ku ipantalo isanzwe, ariko uyambaye akarenzaho ikoti ririni risa n’aho ritamukwiriye neza.
Amasakoshi mato


Kuri ubu abakobwa n’abagore benshi usanga bari kugura amasakoshi mato kuko ni yo agezweho, bitandukanye n’imyaka yashize aho hakundwaga amasakoshi manini.
Amapantalo ya ‘boyfriend’


Aya mapantalo yambarwa n’abakobwa ameze nk’ayabahungu, aba ari manini ariko afashe mu nda honyine. Impamvu yitwa boyfriend, ni uko ubusanzwe yambarwa n’abahungu.
Inkweto ndende z’abahungu ‘sneakers’

Bigezweho ko umuntu yakwambara ikanzu agashyiraho inkweto z’abahungu zo hasi kandi ari umukobwa, ku ndende izo bita ‘high heels’ za kera ni zo zagarutse.
Ku bahungu na ho imyenda iratandukanye n’iy’abakobwa kandi ikagendera ku bihe.
Amashati y’amaboko magufi bakunze kwita ‘Miami’


Aya mashati y’amaboko magufi yitwa Miami kubera ko ako gace muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika gafite igice kinini kiri ku mazi.
Amasengeri ya ‘Kobe Bryant’

Umukinnyi wa basketball Kobe Bryant wapfuye mu ntangiriro z’uyu mwaka ni we wambaraga numero 7 na 24 akinira ikipe ya Laker. Nyuma y’urupfu rwe abantu benshi baguze isengeri yambaraga.
Amasogisi n’inkweto zifunguye

Iyi myambarire ubusanzwe imenyerewe mu rugo, ariko kuri ubu irambarwa bagasohoka.
Inkweto za ‘Air Jordan 1’ na ‘Air Force’ z’umweru


Ku basore kimwe n’abakobwa, ubu inkweto zifunze za Air Jordan 1 ndetse na Air Force zariho zose mbere, ariko zigezweho cyane kuri ubu.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabakund cyane kuko mutugezaho amakuru yiñjyenzi
Ndabakund cyane kuko mutugezaho amakuru yiñjyenzi
Wawuuuuuuuuu nimyiza kubanu bakunda kwambara uku👌
tubashimiye kuba mwatwereste ibigezweho mu rwanda.
Imyambaro igezweho
I lov kt radio and its all employee,you mak me happy thnkx
Izo Drip ziratwika
Yewe ntakigenda cyiyimyambaro.